Estonia ihangayikishijwe n’indege z’igisirikare cy’u Burusiya zavogereye ikirere cyayo
Yanditswe: Sunday 21, Sep 2025
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Estonia yatangaje ko hari indege eshatu z’igisirikare cy’u Burusiya, zavogereye ikirere cyayo ndetse zikimaramo iminota igera kuri 12.
Ni amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Estonia ku wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025.
Yavuze ko izi ndege z’u Burusiya zo mu bwoko bwa MiG-31 zavogereye igihugu cye ku wa 19 Nzeri 2025, zinyuze mu kigobe cya Finlande.
Minisitiri w’Intebe wa Estonia, Krisen Michal yavuze ko izi ndege zagumye mu kirere cy’igihugu cye, kugeza hitabajwe imbaraga z’Umuryango wa NATO kugira ngo zihave.
Kugira ngo izi ndege z’u Burusiya zigende, amakuru dukesha CNN avuga ko hitabajwe indege z’intambara za F-35 z’u Butaliyani, iza Suède ndetse n’iza Finlande. Byakozwe hagendewe ku gutabarana kw’ibihugu biri muri NATO.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yashimye iki gikorwa cyo gutabarana avuga ko “Cyihuse kandi kigera ku ntego”.
Nubwo NATO ivuga ibi, u Burusiya bwahakanye ibi birego, bushimangira ko indege zabwo zitigeze zivogera ikirere cya Estonia.
Bwavuze ko izi ndege zagurukiye hejuru yamazi y’inyanja ya Baltic adafite nyirayo, ubwo zari mu nzira ziva muri Karelia, zigana ku kibuga cy’indege cya Kaliningrad.
Kugeza ubu Estonia yatangaje ko yatumijeho Ambasaderi w’u Burusiya kugira ngo asobanure iby’ubu bushotoranyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *