skol

Eswatini: Umusirikare wari ushinzwe kurinda abanyacyubahiro yiyahuriye mu birori by’Umwami Mswati III

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2026

featured-image

Umusirikare wa Eswatini wari mu bashinzwe kurinda umutekano w’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 40 Umwami Mswati III amaze ku butegetsi, Lt Colani Mdluli, yirashe ahita apfa.

Lt Mdluli yirashe ku wa 26 Matya 2026, habura amasaha make ngo Umwami Mswati atangire kuyobora umunsi wahariwe umuco wahuriranye n’ibi birori, bikaba bikekwa ko yabitewe n’umushahara muke ahembwa kuko ngo yari asanzwe awinubira.

Umuntu wa hafi mu muryango wa Lt Mdluli yatangarije ikinyamakuru Swaziland News ati “Ntabwo tuzi impamvu yatumye yiyahura ari yari asanzwe yinubira umushahara muke.”

Lt Mdluli yari asanzwe mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umutekano w’Umwami Mswati III n’Umugabekazi Ntombi Tfwala. Mbere y’uko ibirori bitangira, yari yashyizwe mu itsinda ririnda abashyitsi bagombaga kubyitabira.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye ibi birori barimo Umwami Letsie III wa Lesotho, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Daniel Chapo wa Mozambique na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa