skol
fortebet

Ethiopia: Abitwaje intwaro bashimuse abarenga 50 bagendaga muri bisi

Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo bitwaje intwaro bashimuse abantu babarirwa muri 50 bari muri bisi yavaga i Addis Abeba yerekeza mu mujyi wa Debre Markos.

Sponsored Ad

Agace ka Ali Doro bashimutiwemo kigeze no gushimutirwamo abanyeshuri 100 ba kaminuza bavaga iwabo batashye.

Mbere yo gushimuta bamwe, habanje imirwano hagati y’abo barwanyi n’abashinzwe umutekano bo mu gace ka Oromia.

Abarokotse iki gitero n’abatuye mu gace bashinje inyeshyamba zo mu mutwe wa Oromia Liberation Army ko ari zo zabashimuse ariko zibitera utwatsi.

BBC yanditse ko hari bisi zirenze imwe zagabweho igitero, haba imirwano yaguyemo umuntu umwe mu gihe abarenga 50 bashimuswe.

Umutwe wa OLA uvuga ko urwanira ubwoko bw’aba Oromo, mu gihe Guverinoma ya Ethiopia yo ifata uyu mutwe nk’uw’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa