skol
fortebet

Ethiopia: Ambasaderi wa Israel yasohowe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Tuesday 08, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yasohowe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa, ku wa 7 Mata 2025.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko Ambasaderi Avraham Neguise, yasohowe nyuma y’ubusabe bw’ibihugu bigize AU, byavuze ko bidashobora kwifatanya na we mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ubu busabe, Umuyobozi wa AU, Mahmoud Youssouf yahise afata icyemezo cyo gusohora Amb. Avraham Neguise ahaberaga uyu muhango.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu uyu Mudipolomate yasohowe, gusa abakurikiranira hafi ibya politike bavuga ko bifitanye isano no kuba Israel ishinjwa gukora Jenoside muri Gaza, ndetse ikaba yaramaganywe n’ibihugu byinshi bya Afurika birimo na Afurika y’Epfo yayigejeje no mu nkiko.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yashyize hanze, yagaragaje ko itanejejwe n’iki gikorwa cya AU.

Iti “Birababaje cyane kuba mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda, Ambasaderi wa Israel i Addis Ababa yari yatumiwemo, Youssouf yarahisemo kuzana imyumvire ya politike yo kurwanya Israel. Iyi myitwarire ntabwo ari iyo kwihanganira, kuko mbere na mbere itesha agaciro abishwe (muri Jenoside), ndetse ikagaragaza ukutavuga rumwe ku mateka y’Abanyarwanda n’Abayahudi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakomeje ivuga ko “Tugiye gufata ingamba za ngombwa mu bya dipolomasi ku barebwa n’iki cyemezo, mu kugaragaza uburyo iki gikorwa twacyakiranye uburemere.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa