Ethiopia irashinjwa kugaba igitero ku birindiro bya gisirikare muri Somalia
Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2024

Guverinoma y’igihugu cya Somaliya yamaganye byimazeyo ibyo isobanura ko ari igikorwa cy’igitero simusiga cy’ingabo za Ethiopia mu mujyi wa Doolow, uherereye mu karere ka Gedo.
Nk’uko abayobozi ba Somaliya babitangaza ngo Ingabo za Ethiopia zagabye igitero ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 23 Ukuboza, cyibasira ibigo bikomeye bya gisirikare n’ubutasi.
Iki gitero ngo cyibanze ku birindiro bitatu by’ingenzi bikoreshwa n’Ingabo z’igihugu cya Somaliya (SNA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISA), n’Igipolisi cya Somaliya. Igitero cyakomerekeje abakozi benshi ba Somaliya abandi barapfa, amakuru akavuga ko hari n’abasivili babigendeyemo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Chimpreports.
Ibi bibaye mu gihe hamaze iminsi hari umwuka mubi wiyongera hagati ya Somaliya na Ethiopia, bitewe n’icyemezo cya Mogadishu giherutse kwemerera Ingabo za Misiri gukorera ku butaka bwa Somaliya. Kohereza ingabo z’Abanyamisiri, bivugwa ko biri mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu karere, byahangayikishije Addis Ababa, ibona ko kuba kwa Misiri muri Somaliya ari ingamba zo kubuza Ethiopia gukomeza kugira ijambo rya nyuma mu ihembe rya Afurika no kuyibuza kugera ku Nyanja Itukura.
Ethiopia na Misiri bimaze igihe birwanira kurushanya uburenganzira ku mazi y’Uruzi rwa Nili, kandi kuba Cairo igenda yongera umubano na Somaliya biragenda byongera guhangana mu karere.
Abategetsi ba Somaliya bavuze ko igitero cyabereye i Doolow ari ubushotoranyi nkana bubangamira ibikorwa by’amahoro bikomeje, harimo n’Itangazo rya Ankara, amasezerano y’amahoro mu karere agamije kwimakaza umutekano. Intumwa zo mu rwego rwo hejuru zo muri Somaliya zoherejwe i Addis Abeba mu gitondo cy’uyu munsi kuwa Kabiri kugira ngo ziteze imbere uwo muhate kandi zishimangire uburemere bw’ubushotoranyi buvugwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *