Ethiopia na Somalia byasubije umubano mu buryo nyuma y’igihe birebana ay’ingwe
Yanditswe: Sunday 12, Jan 2025
Ku wa Gatandatu, itariki 11 Mutarama 2025, Ethiopia na Somaliya byavuguruye umubano ushingiye kuri dipolomasi mu ruzinduko rwa Perezida wa Somaliya, Hassan Sheik Mohamud i Addis Abeba.
Mohamud na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed “bemeye kugarura no kuzamura umubano w’ibihugu byombi binyuze mu bahagarariye ibihugu byabo mu bihugu byombi.”
Bombi bashimangiye ko umutekano w’akarere usaba “ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku kwizerana, icyizere no kubahana.”
Kugarura umubano hagati ya Ethiopia na Somaliya bibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa abaturanyi bo mu Ihembe rya Afurika bagiranye amasezerano y’amahoro yagezweho bigizwemo uruhare na Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan nk’uko inkuru dukesha Reuters ivuga.
Ubundi se Ethiopia na Somaliya byapfaga iki?
Umubano hagati y’abaturanyi bombi bo muri Afurika y’iburasirazuba wazambye kuva umwaka ushize ubwo Ethiopia idakora ku nyanja yagiranaga amasezerano n’akarere ka Somaliland ka Somalia ariko kigenga bicagase.
Icyo gihe Ethiopia yemeye gukodesha ubutaka ku nkombe zayo (za Somaliland) kugira ngo hashyirwe ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi. Nk’ingurane, Ethiopia yari kwemera ubwigenge bwa Somaliland ku mugaragaro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *