skol
fortebet

Ethiopian Airlines yabaye sosiyete ya mbere y’indege itunze A350-1000 muri Afurika

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete y’indege, Ethiopian Airlines yakiriye indege yayo ya mbere yo mu bwoko bwa A350-1000 ikorwa na Airbus mu Bufaransa, iba sosiyete ya mbere y’indege muri Afurika iciye ako gahigo.

Sponsored Ad

Iyi ndege ifite imyanya 395, yitezweho gufasha Ethiopian Airlines kongera ubushobozi bw’abantu itwara ndetse no kongera serivisi itanga.

Iyi ndege nshya izifashishwa mu byerekezo byayo nka Washington D.C., Londres, Paris na Frankfurt.

Kugeza ubu Ethiopian Airlines ifite indege 21 zo mu bwoko bwa A350, hamwe n’izindi 14 zitegerejwe kuza zirimo A350-900. Izo mu bwoko bwa A350-1000 hasigaye eshatu muri enye yari yatumije.

Indege zo mu bwoko bwa A350-1000 zifatwa nk’iza mbere zigezweho mu zitwara abagenzi bari hagati ya 300 na 400. Ni indege kandi zigira urusaku ruke ku bari imbere mu ndege ugereranyije n’izazibanjirije.

Ethiopian Airlines ni imwe muri sosiyete nini kandi zunguka muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa