skol

EU igiye gutangira kugabanya inkunga igenera Abanya-Ukraine bahunze

Yanditswe: Friday 19, Sep 2025

featured-image

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugiye gutangira kugabanya inkunga igenerwa Abanya-Ukraine bahunze intambara ndetse batangire gushishikarizwa gusubira mu gihugu cyabo, bigendanye n’uko intambara iri kugabanya ubukana.

Abanya-Ukraine miliyoni zirindwi bahungiye mu Burayi kuva intambara igihugu cyabo kirimo n’u Burusiya yatangira mu 2022. Kuva icyo gihe, bahise batangira guhabwa inkunga binyuze muri Porogaramu izwi nka ’Temporary Protection Directive’ ifasha abahunze by’igihe gito.

Muri iyi porogaramu, Abanya-Ukraine bahawe inzu zo kubamo, bahabwa ibyangombwa bibemerera gutura mu Burayi, bahabwa akazi, bafashwa kubona uburezi buhendutse, bahabwa serivisi z’ubuzima, serivisi z’imari n’ibindi bitandukanye.

Iyi porogaramu yagombaga kurangirana na Werurwe 2025, gusa iza kongererwa igihe igezwa mu 2027. Icyakora ibibazo by’ubukungu bikomeje kugariza u Burayi biri gutuma ubuyobozi bwa EU butangira gutekereza uburyo bwagabanya ibyo butakaza ku Banya-Ukraine, ndetse bagashishikarizwa gutaha iwabo.

Ibi bije nyuma y’uko u Budage bumaze kwakira Abanya-Ukraine barenga miliyoni 1,2 butangaje ko bugiye kugabanya ibyo bahabwa, mu gihe Pologne yakiriye abarenga miliyoni 2,5, bagize 7% by’abaturage bayo bose, yamaze gutangaza ko ititeguye kwakira abandi bimukira baturuka muri Ukraine.

EU iri kugira inama ibihugu by’i Burayi kugira ngo birusheho gutera inkunga gahunda zigamije gufasha Abanya-Ukraine gutaha zirimo kujya gusura aho bahoze batuye ndetse abifuza gusubira mu gihugu cyabo, bagafashwa kubigeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa