skol
fortebet

EU yababajwe no kuba M23 yarafashe Masisi

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku wa Mbere wamaganye ifatwa ry’umujyi wa Masisi n’inkengero zawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 yemeje ko yigaruriye Masisi Centre.

EU mu itangazo yasohoye, yasabye M23 kuva muri kariya gace by’ako kanya ndetse ikubahiriza agahenge mu buryo bwuzuye.

Uyu muryango uvuga ko ifatwa ry’umujyi wa Masisi ribangamiye cyane umuhate wo kurangiza intambara mu mahoro ndetse ko ari ingenzi ko impande ziri mu ntambara zihagarika imirwano zigashyira mu ngiro vuba ibyemezo n’ibyo ziyemeje muri gahunda ya Luanda, EU ivuga ko ishyigikiye.

Uyu muryango kandi wongeye gusaba u Rwanda kureka ubufasha ubwo ari bwo bwose kuri ziriya nyeshyamba, ndetse rukanavana muri RDC Ingabo uvuga ko rufiteyo.

EU yanashishikarije RDC kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’umutwe wa FDLR w’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bwa Kigali, zikorera mu burasirazuba bwa Congo, no kureka ubufatanye n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Intambara yongeye kubura mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba rwa Congo hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Ubu M23 igenzura ibice binini byo muri teritwari za Masisi na Rutshuru, n’ibice bimwe byo muri Walikale na Lubero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa