skol

EU yashinje Meta na TikTok kutubahiriza amategeko

Yanditswe: Saturday 25, Oct 2025

featured-image

Umuryango w’Ubumwe bw’ Burayi washinje ikigo cy’ikoranabuhanga kibarizwamo Facebook na Instagram kizwi nka Meta n’ icya TikTok kutubahiriza amategeko agenga amakuru ashyirwa ku ikoranabuhanga, binashobora gutuma bicibwa amafaranga menshi.

Komisiyo ya EU yashinje ibi bigo byombi kwima abashakashatsi uburenganzira bwo kugera ku makuru yabyo nyamara amategeko y’i Burayi ategeka imbuga z’ikoranabuhanga zihuriraho abantu benshi gusangiza ayo makuru.

Mu bihe byashize, EU yashinje Meta kudashyiraho ingamba zifatika zo kugenzura amakuru anyuranyije n’amategeko ashyirwa kuri Facebook na Instagram, no kubangamira uburenganzira bw’abakoresha izi mbuga hakurwaho bimwe mu byo bashyizeho ntiboroherezwe uburyo bwo kubigarura.

EU yashinje Meta na TikTok kutubahiriza amategeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa