skol

EU yatangiye ibiganiro byo kuguriza Ukraine amafaranga y’u Burusiya yafatiriwe

Yanditswe: Thursday 18, Dec 2025

featured-image

Abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) batangiye ibiganiro bigamije kwemeza niba baguriza Ukraine amafaranga ari mu mitungo y’u Burusiya yafatiriwe mu Burayi hagamije gufasha u ubukungu bwa Ukraine.

Ni inama iri kubera i Bruxelles, mu Bubiligi cyane ko n’ikigo kibitse amafaranga menshi y’u Burusiya, Euroclear, ari icyo muri iki gihugu.

U Burayi bubitse arenga miliyari 245$ y’u Burusiya yafatiriwe, akaba ari ho bashaka gukura ayo kuguriza Ukraine kugira ngo ifashwe muj bijyanye n’ubukungu ndetse n’igisirikare.

Ni igitekerezo u Bubiligi n’ibindi bihugu bidashyigikiye, kuko u Burusiya bwihanangirije u Burayi bubuza ikoreshwa ry’amafaranga yabwo ndetse bwatanze ikirego burega Euroclear, kugira ngo burebe ko bwakwigarurira umutungo wabwo.

Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya igiye kurangira.

Ku rundi ruhande u Burusiya ntiburongera kugira icyo buvuga ku masezerano y’amahoro uretse kugaragaza ko ingabo zihuriweho z’u Burayi zo gufasha Ukraine ndetse zishyigikiwe na Amerika zitazemerwa.

Biteganyijwe ko Abayobozi ba Amerika n’u Burusiya bazahurira i Miami mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo baganire ku ngingo zikubiye mu masezerano y’amahoro.

Komisiyo ya EU, yasabye ko Ukraine yagurizwa miliyari 90£ mu myaka ibiri iri imbere, avuye mu mafaranga y’u Burusiya abitswe n’u Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa