skol

EU yavuze ku kuzamura umusoro w’ibiva mu Bushinwa n’u Buhinde

Yanditswe: Monday 22, Sep 2025

featured-image

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yatangaje ko nta musoro uziyongera ku bicuruzwa biva mu Bushinwa no mu Buhinde, n’ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yabimusabye nk’icyifuzo.

Ibi yabitangaje ku wa 21 Nzeri 2025 mu kiganiro ‘Le Soir’.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2025 Trump yasabye Ursula kuzamura umusoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa no mu Buhinde ku kigero cya 100% nk’uko Amerika yabigenje, yavuze ko bizashyira u Burusiya ku gitutu mu ntambara barimo na Ukraine binyuze mu guhagarika ibihugu byose bikorana ubucuruzi.

Ursula yagize ati “EU izifatira ibyemezo” yongeyeho ko ibihano byafatiwe u Burusiya batekereza ko bihagije kugira ngo bashake inzira yo kugarura amahoro.

Ursula yavuze ko ibihugu byose biri muri EU bikeneye kubaka umubano n’ibindi bihuje intego, ndetse ko gukorana n’u Buhinde ari intambwe ikomeye cyane kugeza ubu.

Yavuze ko EU izakomeza gukorana bya hafi n’ibihugu birimo Amerika, Canada, n’ibihugu bikize ku Isi G7 mu gufatanya guhagarika intambara yo muri Ukraine.

Raporo igaragaza ko EU yongereye ku rutonde rw’ibihano inganda 12 zo mu Bushinwa n’izindi eshatu zo mu Buhinde kuko bashinjwa gufasha u Burusiya kwirengangiza no kwihunza ibihano n’amategeko byashyizweho n’ibihugu byo mu burengerazuba.

Muri Kanama, Amerika yazamuye umusoro ku bicuruzwa byo mu Buhinde ku kigero cya 25%, umusoro w’ibyinjira ugera kuri 50%, kuko u Buhinde bwakomezaga kugura ibikomoka kuri peteroli yo mu Burusiya.

Umusoro wo mu Buhinde wakomeje kuzamuka kugeza kuri 145% u Bushinwa mu kwihimura buzamura umusoro ugera kuri 125%, gusa ibihugu byombi byaje kwemeranya kugabanya umusoro ugera kuri 30% ku bicuruzwa byo mu Bushinwa, 10% ku bicuruzwa bya Amerika ndetse bikazakomeza kugeza mu Ugushyingo.

Ursula yanze icyifuzo cya Trump cyo kuzamura umusoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa