Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu karere k’Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam, yibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bugomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Johan yatanze ubu butumwa ubwo we n’itsinda rya EU yari ayoboye, bari bamaze kuganira na Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, João Lourenço, ku mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.
Yasabye ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington muri Kamena n’Ukuboza 2025 ndetse n’amasezerano y’ibanze yasinyiwe i Doha muri Qatar yubahirizwa na buri ruhande.
Intumwa ya EU yibukije Leta ya RDC ko igomba gusenya umutwe wa FDLR nk’uko ibisabwa n’amasezerano ya Washington, kandi igashyigikira ibiganiro bidaheza byahuza Abanye-Congo kugira ngo bashakire hamwe amahoro arambye.
Yagize ati “EU ikomeje gushyigikira ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari ku muhate bishyira mu gushaka amahoro n’iterambere. Ubufatanye mu bukungu bwagira uruhare rukomeye mu kugera kuri iyo ntambwe.”
Ubwo amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywaga, Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR, hanyuma u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, ariko kugeza ubu ntitarangira kubyubahiriza.
Nubwo Leta ya RDC yakoze igisa n’ubukangurambaga busaba abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro, raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 30 Ukuboza 2025 ihamya ko ingabo z’iki gihugu zakomeje guha uyu mutwe ubufasha burimo intwaro n’amasasu.
Byahishuwe ko Leta ya RDC yijeje FDLR ko nubwo yemereye i Washington ko izayisenya, idateze kubyubahiriza ishingiye ku kuba uyu mutwe usanzwe uyiha ubufasha bw’ingenzi mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Intumwa za EU zaganiriye na Angola ku mutekano w’akarere no ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu
Intumwa yihariye ya EU mu karere, Johan Borgstam, yari ayoboye itsinda rya EU

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *