Evode na Prof Dusingizemungu bongerewe manda, Dr Uwamariya na Gasana Alfred binjira muri Sena
Yanditswe: Tuesday 21, Oct 2025
Perezida Paul Kagame yashyizeho Abasenateri barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre na Senateri Uwizeyimana Evode bongerewe manda, mu gihe Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred ari bashya muri Sena.
Ni icyemezo gishingiye ku ngingo ya 80 y’Itegeko Nshinga.
Dr. Uwamariya afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubutabire, yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo, n’iy’ikirenga yakuye yakuye muri kaminuza IHE-Delft.
Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije muri Rwanda Polytechnic ushinzwe amahugurwa, iterambere n’ubushakashatsi, mbere yo kuba Minisitiri w’Uburezi mu Ukuboza 2020.
Mu 2023, Dr. Uwamariya yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, mu mwaka wakurikiyeho agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.
Tariki ya 24 Nyakanga 2025, Dr. Uwamariya yasimbuwe na Dr. Bernadette Arakwiriye ku mwanya wa Minisitiri w’Ibidukikije. Kuva icyo gihe, nta nshingano yari afite muri Guverinoma.
Gasana Alfred yagizwe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Ukuboza 2021. Iyi nshingano yaherukaga muri Guverinoma y’u Rwanda muri Mata 2020, ubwo yarimo Gen Patrick Nyamvumba.
Mbere yo kwinjira muri Guverinoma, Gasana yabanje kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yabaye muri Komisiyo ishinzwe ibikorwa bya politiki n’amategeko mu 2010.
Muri Kamena 2024, Gasana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi, asimbuye Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Uwizeyimana Evode ni Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko, washyizweho na Perezida Kagame, mu Ukwakira 2020. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko.
Kuva mu 2016 kugeza mu 2020, Uwizeyimana yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Kuva mu 2014 kugeza mu 2016, yabaye Perezida wungirije wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kandi yanabaye muri Komisiyo yari ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga mu 2015.
Prof. Dusingizemungu afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Ni Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu Ukwakira 2020.
Imyaka myinshi, yabaye Perezida w’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva mu 1994 kugeza mu Ukuboza 2010, yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yigisha ibijyanye n’imitekerereze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *