skol
fortebet

FAA yatangiye iperereza ku ndege ya JetBlue bikekwa ko yagonganye na drone

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 30, Jun 2026

FAA yatangiye iperereza ku ndege ya JetBlue bikekwa ko yagonganye na drone

Sponsored Ad

skol

Urwego rushinzwe kugenzura iby’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA) rwatangaje ko rwatangiye gukora iperereza ku byabaye ubwo indege ya sosiyete ya JetBlue yari iri mu rugendo rwo kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya John F. Kennedy (JFK) i New York, bikekwa ko yagonganye na drone.

Amakuru agaragaza ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A321 yari ivuye mu mujyi wa Las Vegas, ikaba yarahuye n’iyo drone ubwo yari iri ku butumburuke bwa metero 914, yitegura kugwa ku kibuga cya JFK.

N’ubwo habaye icyo gikorwa gitunguranye, indege yakomeje urugendo rwayo nta kibazo, igera ku kibuga igwa amahoro, abagenzi n’abakozi bose bayivuyemo nta nkomyi.

JetBlue yatangaje ko nyuma yo kugwa, iyo ndege yahise ijyanwa mu igenzura risanzwe kugira ngo harebwe niba hari ibyangiritse byatewe n’icyo gikorwa. Icyakora, isuzuma rya mbere ntiryagaragaje ibimenyetso by’uko drone yaba yarayangije cyangwa ngo hagire aho yagonganye hagaragara.

Iki kibazo kibaye nyuma y’igihe gito indi ndege ya United Airlines na yo ihuye n’ikibazo nk’iki, aho bivugwa ko yagonganye na drone ubwo yari yitegura kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Newark Liberty International Airport.

FAA yongeye kwibutsa abakoresha drones ko bazikoresha bubahiriza amategeko, birinda kuzikoresha hafi y’ibibuga by’indege. Uru rwego ruvuga ko drones ziba ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’indege kuko abapilote akenshi bazibona bitinze, bikagorana kuzihunga mu gihe indege iri mu rugendo rwo kugwa cyangwa guhaguruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa