Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyongeye kugenzura umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko AFC/M23 yari imaze igihe iwugenzura ifashe icyemezo cyo kuwuvamo.
FARDC yemeje ibi mu itangazo, yasohoye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.
Kuri ubu amakuru avuga ko ingabo za AFC/M23 nyuma yo kuva muri Uvira ziri mu duce twa Sange na Luvungi, mu birometero birenga gato 10 uvuye muri uriya mujyi.
FARDC mu itangazo ryayo yashinje abarwanyi ba M23 ivuga ko bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda, gusenya no gusahura umujyi wa Uvira mbere yo kuwuvamo, ariko umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Oscar Balinda yanyomoje ibyo birego, abwira BBC ko ibyo bashinjaga M23 gusahura byose byerekanywe ko bigihari.
Igisirikare cya Leta cyavuze ko abaturage bagera kuri 20 bagaragaye mu bikorwa by’ubusahuzi no guhungabanya umutekano, bamaze gufatwa kandi bakaba bazagezwa imbere y’ubutabera.
Balinda yavuze ko iby’uko AFC/M23 yaba yarasahuye ari ibinyoma, ati: “Ibyo ni ukubeshya. Batangiye bavuga ngo ni ingunguru z’amavuta akora imihanda ariko barabyerekanye birahari byose birahari nta kintu na kimwe cyahavuye”.
FARDC ku ruhande rwayo kandi ivuga ko ikomeza ibikorwa byo guhamya ibirindiro muri ako gace ka Uvira ndetse no mu nkengero zako, kugira ngo barusheho gucunga neza umutekano w’abantu n’ibyabo.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23 avuga ko kuva Wazalendo na FARDC bakwinjira muri Uvira “uyu mujyi wahindutse isibaniro ry’imirwano, ihohotera n’ubusahuzi ndetse n’imvugo z’urwango”.
Abatuye muri uyu mujyi kandi bavuga ko Ingabo za Leta n’abarwanyi ba Wazalendo bawugarukamo, wongeye kumvikanamo urusaku rw’amasasu.
Kuri ubu bivugwa ko umupaka w’u Burundi na Congo wari warafunzwe n’abategetsi ku ruhande rw’u Burundi ushobora kongera gufungurwa nyuma y’uko ingabo za FARDC zigarutse muri Uvira.
Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo AFC/M23 yari yafashe umujyi wa Uvira, ibintu byateye impaka cyane kuko byabaye nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro ya Washington hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Congo, mu muhango wari uyobowe na Perezida wa Amerika Donald Trump.
Nyuma y’iminsi itanu M23 yavuze ko ibisabwe n’umuhuza – Amerika – yemeye kuva muri uwo mujyi ariko ko hagomba gusigara hagenzurwa n’abantu badafite aho babogamiye.
Ku wa gatandatu ni bwo M23 yatangaje ko ivanye umutwe w’ingabo zawo w’indorerezi wari usigaye ucunga umutekano muri Uvira, basaba ko MONUSCO yohereza ingabo kurinda uyu mujyi.
Ku cyumweru mu gitondo, abarwanyi bo mu mitwe izwi nka Wazalendo bahise bagaruka muri Uvira, ku mugoroba w’uwo munsi ingabo za FARDC na zo zatangiye kwinjira muri uwo mujyi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *