skol

FARDC na FDLR zagabye ibitero bikaze ku Banyamulenge: Amaherezo azaba ayahe?

Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025

featured-image

Imisozi myiza yo muri Kivu y’Amajyepfo yongeye guhinduka urubuga rw’amarira n’amaraso. Ku wa 26 no ku wa 27 Kanama, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi, zagabye ibitero bikomeye ku baturage bo muri Kadasomwa n’utundi duce tuhakikije.

Nk’uko Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 abivuga, Abanyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi na bo bakubitiye bikomeye mu gitero bagabweho kuri uyu wa 27 Kanama. Hapfuye benshi, hakomerekera abandi, ibintu biradogera mu midugudu myinshi yo muri Rugezi, abaturage bafata iy’ubuhungiro.

Kanyuka yagaragaje ko ibi bitero bihatira abarwanyi ba AFC/M23 kujya gutabara abasivili bari mu kaga, yibutsa ko ibyo biri mu nshingano zayo. Yaboneyeho kunenga umuryango mpuzamahanga ukomeje guceceka mu gihe ubu bugizi bwa nabi bukomeje.

Agahenge kagaragara mu nyandiko gusa

Mu kwezi kwa Mata 2025, Leta ya Kinshasa na AFC/M23 byari byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bibe mu mwuka mwiza. Nyuma y’amezi hafi atatu, i Doha muri Qatar hasinyiwe amahame ashimangira iyo ntambwe nziza yari yatewe.

Ku rubuga ho, agahenge karacyari inzozi. Ingabo n’ibikoresho byinshi byoherejwe mu burasirazuba biturutse Kisangani, Kalemie na Bujumbura. Ibi bigaragaza ko RDC itigeze ihagarika umugambi w’intambara karundura, ahubwo ikomeje kuwutegura ku rwego rukomeye, igambirira abasivili, cyane cyane Abanyamulenge n’abandi Batutsi bo mu ntara za Kivu.

Ibitero ku basivili bishimangira ko Leta ya RDC idashaka kubahiriza gahunda y’amahoro yateguwe na Qatar, ahubwo ko ishyize imbere intambara nk’uko yabigenje kuva mu 2022 ubwo yamburwaga ubutaka bufite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 34.

Nk’uko Kanyuka yabishimangiye mu itangazo ry’uyu munsi, AFC/M23 ntizakomeza kurebera mu gihe abasivili yarahiriye kurindira umutekano bagabwaho ibitero bigamije kubarimbura. Bica amarenga ko intambara ikomeye hagati y’impande zombi ishobora kurota.

Ibitero ku basivili batuye mu burasirazuba bwa RDC bishimangira ubushake buke bw’ubutegetsi bw’iki gihugu mu gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro, bikanaca amarenga ko gahunda y’amahoro ya Doha isanzwe icumbagira ishobora guhuhuka.

Isi irabibona, igaceceka

Ku bwa Freddy Kaniki Rukema, Perezida wa MRDP-Twirwaneho akaba n’Umuyobozi wungirije wa AFC, ibi bitero si ibintu bishya, ahubwo ni urugendo ruri mu mugambi uteguye neza, rwatangiye mu 2017, kandi uyu mugambi ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Imibare irabishimangira: imidugudu 357 y’Abanyamulenge yaratwitswe mu myaka umunani, inka zirenga ibihumbi 700 zarasahuwe, kandi ni zo mutungo nyamukuru w’iyi miryango y’Abanyamulenge. Kaniki agira ati “Itsembabwoko ryatangiye mu 2017 ubu riri mu cyiciro cya nyuma, bashaka kurangiza ibyo batangiye.”

Nubwo impuruza zagiye zitangwa kenshi, umuryango mpuzamahanga wakomeje kurebera. Alice Wairimu Nderitu wabaye umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ku gukumira jenoside, yagiye atabaza kenshi mu gihe yari muri iyi nshingano ariko nta cyakozwe.

Imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yibanda mu gushyira mu majwi AFC/M23 n’ingabo z’u Rwanda, nta bimenyetso bifatika ifite, ibintu biyifasha kugoreka ukuri kw’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC no gupfukirana ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’abandi bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ku wa 25 Kanama, Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’iingabo i Gabiro, yanenze uguceceka kw’iyi miryango, ati “Kandi bakabikora ku buryo ari Interahamwe, ari Wazalendo, ari Guverinoma iriho ubu ya RDC, ibyo yakoze bibi bigaragarira buri wese, byatumye n’impunzi zivayo zikaza hano, abandi bakicwa, n’uyu munsi bacyicwa, ibyo ntabwo abantu bajya babivuga. Ntaho njya mbona njye bivugwa cyangwa byandikwa, ariko ubwo bikubwira impamvu.”

Mu gihe umuryango mpuzamahanga wananirwa gushyira igitutu kuri Leta ya RDC n’abakorana na yo kugira ngo ihagarike ibitero ku basivili, yubahirize agahenge, bigaragara ko nta musaruro gahunda ya Doha ishobora kugeraho kandi n’amahoro yakomeza kuba inzozi.

Mu burasirazuba bwa Congo, aho intambara yabaye ubuzima bwa buri munsi, Abanyamulenge n’abandi bo mu bwoko bw’Abatutsi bibaza ikibazo kimwe: kugeza ryari Isi izakomeza kurebera itsembabwoko ribamara buhoro buhoro?

Ingabo za RDC ziri kwifatanya n’imitwe irimo FDLR mu bitero igaba ku basivili

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa