FARDC yarashe indege y’abasivili i Walikale icyeka ko ari AFC/M23
Yanditswe: Thursday 27, Mar 2025

Kuri uyu wa 27 werurwe 2025 mu mujyi wa Walikale,ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zarashe Amabombe ku ndege y’abasivili yari ku kibuga cy’indege cya Kigoma,bacyeka ko ari abarwanyi na AFC/M23.
kuwa 24 werurwe 2025,nibwo abarwanyi bo mu ihuriro AFC/M23 batangaje ko batagikuye ingabo zabo mu mujyi wa Walikale nk’uko bari babyemeje mu itangazo bari basohoye kuwa 23 werurwe 2025 ko zigiye gukura ingabo zawo muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, bavuga ko impamvu ari uko ingabo za leta ya Congo nazo zanze gukura intwaro ndetse n’indege z’intambara muri uwo mujyi.
Abarwanyi ba AFC/M23 bari bemeye kuva mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zabo,kugirango hubahirizwe agahenge no gukomeza gushyigikira gahunda y’ibiganiro hagati yabo na Leta ya Congo.
Muri uyu mujyi kandi wa Walikale byaje gutangazwa ko haba harazanwe n’ingabo zo mu gihugu cy’u Bubiligi ziri hagati ya 300 na 400 byavugwaga ko zaba zaraje gufasha FARDC guhangana n’abarwanyi ba AFC/M23 n’ubwo U Bubiligi bwahakanye ayo makuru bukavuga ko ingabo zabwo ziri muri Congo ari abantu 6 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubufasha bw’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Nyuma y’uko FARDC irashe ku ndege y’abasivili icyeka ko ari M23 benshi bakomeje kwibaza uko bizagenda ngo agahenge kwemejwe n’impande zose kubahirizwe.Kugeza ubu ntiharatangazwa niba hari ababa baguye muri iryo raswa ryabayeho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *