
Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryasubiye mu mujyi wa Walikale nyuma yo gusubira inyuma kw’ingabo za M23 zari zimaze iminsi ziwugenzura.
Mu ijoro ry’ejo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata ni bwo ingabo za M23 zabaga muri Walikale-Centre zahavuye zisubira inyuma.
Uyu mutwe mu kwezi gushize wari watangaje ko ugiye kuvana ingabo zawo muri uriya mujyi, mu rwego rwo gutanga agahenge ndetse guca inzira yo gukemura amakimbirane ufitanye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo basubiye mu mujyi wa Walikale, ndetse no mu nkengero zawo zirimo n’ikibuga gito cy’indege cya Kigoma.
Amakuru kandi avuga ko bamwe mu baturage bari barahunze imirwano na bo bongeye gutahuka.
Ku wa 22 Werurwe ni bwo M23 yari yigaruriye uriya mujyi, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa.
Uyu mutwe ntacyo uratangaza ku kuba ingabo za Leta zawusubiyemo nyuma yo kuwuvamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *