FARDC yijeje ko igiye kwirinda gutera AFC/M23 yemeye kuva muri Walikale
Yanditswe: Sunday 23, Mar 2025

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kiratangaza ko nacyo kigiye kwirinda kugaba ibitero ku mutwe wa M23, nyuma y’aho uyu mutwe kuwa Gatandatu wemeye kuva ku bushake mu Mujyi wa Walikale wari wigaruriye mbere yaho gato.
Umuvugizi wa FARDC, Gen. Major Sylvain Ekenge yatangaje ko bamenye icyemezo cya AFC / M23 cyo kuva muri Centre ya Walikale.
Ati: “FARDC izirinda kugaba igitero icyo ari cyo cyose ku ngabo z’umwanzi, mu gihe gikangurira imitwe y’Abanyekongo yo kwirwanaho na yo kubikora, mu rwego rwo gushishikariza abantu kugabanya amakimbirane no gukomeza inzira za Luanda na Nairobi…”
Ku itariki 19 Werurwe ni bwo M23 yari yigaruriye Umujyi wa Walikale, nyuma y’uko Ingabo za FARDC zari ziwurimo zifashe icyemezo cyo kuwuta zigahunga zerekeza i Kisangani.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yari yasezeranyije ko ubushotoranyi bwose cyangwa ibitero bishya by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ku baturage harimo n’abo mu bice yabohoje no ku birindiro byabo bihita biganisha ku guhindura iki cyemezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *