skol

FARDC yisunze FDLR mu rugamba rwo kwambura Twirwaneho agace ka Point-Zéro

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo byisubije agace ka Point-Zéro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kwifashisha drones nyinshi mu rugamba byahanganyemo n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.

Twirwaneho yari yarafashe aka gace tariki ya 17 Mutarama 2026. Yari intsinzi ikomeye kuko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagateguriragamo ibitero rigaba mu duce dutuwe n’Abanyamulenge muri Komini ya Minembwe.

Mu rukerera rwo ku wa 29 Mutarama, iri huriro bivugwa ko ryari kumwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abacanshuro, ryohereje abarwanyi benshi n’intwaro ziremereye muri Point-Zéro, rifite intego yo kuyisubiza.

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo ukomoka muri Minembwe, yagize ati “Bunganirwaga mu kirere na drones esheshatu, zari mu matsinda y’eshatu. Ubwo itsinda rimwe rya drones eshatu ryaraswaga, irindi ryasubiye ku kigo, rishyirwamo ibisasu. Izi drones zarashe ibisasu 34 mu munsi umwe.”

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryakuye abarwanyi ba Twirwaneho muri Point-Zéro no mu kandi gace ka Bikyaka, basubira inyuma berekeza mu gace ka Tuwetuwe.

Imirwano yo muri aka gace yatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bari baragahungiyemo ubwo Twirwaneho yagafataga, bahungira mu bindi bice.

Gufata Point-Zéro kw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC byarisubije ubwisanzure mu kugenzura inzira ziva mu bice by’ingenzi byo muri Teritwari ya Fizi birimo umujyi wa Baraka ndetse n’ibyo muri Uvira kuko aka gace ni amasangano y’inzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa