FARDC yongeye kwigarurira ahantu 7 hacukurwa amabuye y’agaciro muri Djugu
Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2024

Ku wa Kabiri, itariki ya 29 Ukwakira 2024, igisirikare cyavuze ko byibuze imidugudu irindwi yari yigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro yitwa Zaire na CODECO mu karere gacukurwamo amabuye y’agaciro muri Teritwari ya Djugu (Ituri) imaze icyumweru cyose igenzurwa na FARDC.
FARDC ivuga ko yongeye kwigarurira uduce twa Galay, Lodjo, Pili Pili, Beba, Plito na Mulanday mu birometero birenga 90 mu majyaruguru ya Bunia muri Teritwari ya Djugu.
Kwisubiza ibi bice ngo byaje nyuma y’imirwano yarangiye ingabo zirukanye inyeshyamba za Zaire. Izi nyeshyamba mu cyumweru gishize zagabye igitero ku bapolisi kugira ngo babohoze umwe muri bagenzi babo, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Plito, ku birometero 7 uvuye muri komini yo mu cyaro cya Mongwalu.
Imibare y’abapfuye n’ibyangijwe muri ibyo bikorwa ntibiramenyekana, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo. Akomeza agira ati: “Bamwe mu barwanyi bishwe.”
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga ko hari kasho yo munsi y’ubutaka yacungwaga n’inyeshyamba za Zaire yavumbuwe i Mulanday, nk’uko amakuru amwe abitangaza. Ibi bikorwa bya gisirikare byatumye abantu barenga ibihumbi birindwi bavanwe mu byabo bari bahungiye muri Mongwalu bataha.
Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko ibyo bikorwa bikomeje muri ako gace kugira ngo hagenzurwe ahantu hose hacukurwa amabuye y’agaciro aho imitwe yitwaje intwaro ya CODECO na Zaire ikunze kurwanira ipfa kugenzura ibirombe.
Intego y’ibi bikorwa ni ugusenya iyi mitwe yitwara gisirikare muri kano karere hagamijwe kwemerera abaturage bose bo mu murenge wa Banyari-Kilo gutahuka nk’uko Lieutenant Ngongo abitangaza.
Muri rusange, gurupoma cumi n’eshatu kuri cumi n’eshanu zo mu murenge wa Banyari Kilo yari yigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *