skol

FBI iri gukora iperereza kuri coup d’état yapfubye i Kinshasa

Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026

featured-image

Urwego rw’ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, ruri gukora iperereza ku igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryabaye mu 2024.

Mu gitondo cya tariki 19 Gicurasi 2024, abitwaje intwaro bari bayobowe n’Umunye-Congo ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Christian Malanga, bateye ibiro bya Perezida wa RDC, batangaza ko bakuye Félix Tshisekedi ku butegetsi.

Bateye kandi ingo z’abayobozi bo muri RDC barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, bica bamwe mu barurindaga, bagera no ku rw’uwari Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba.

Abasirikare barinda Tshisekedi bahanganye bikomeye n’aba bantu ku biro by’Umukuru w’Igihugu, bica Malanga, bata muri yombi abandi benshi barimo umuhungu wa Malanga witwa Marcel n’abandi bafite ubwenegihugu bwa Amerika; Tyler Thomson, Benjamin Zalman-Polun na Joseph Peter.

Abafatiwe ku biro by’Umukuru w’Igihugu bakatiwe igihano cy’urupfu ariko ku bafite ubwenegihugu bwa Amerika, habayeho ibiganiro, Leta ya RDC ibohereza i Washington muri Mata 2025 kugira ngo bakurikiranwe n’igihugu bakomokamo.

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko ibakurikiranyeho umugambi wo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, gukoresha intwaro zangiza byinshi, kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya Leta, umugambi wo kwica cyangwa gushimuta.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko mbere y’uko urubanza rwabo ruzabera muri Leta ya Utah muri Werurwe 2026 rutangira, abakozi babiri ba FBI bagiye i Kinshasa kwikorera iperereza ku byaha aba Banyamerika bakurikiranyweho no gusuzuma ibyangiritse ubwo coup d’état yageragezwaga.

Mu bo byateganyijwe ko abakozi ba FBI bazabaza harimo abo mu nzego zose zagize uruhare muri dosiye y’iyi coup d’état, barimo abashinzwe iperereza, abashinjacyaha, abanyamategeko bunganiye abahamijwe icyaha ndetse n’abacamanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa