FBI yatesheje agaciro ibyatangajwe na Trump ko Obama yamwumvirizaga kuri telefone
Yanditswe: Monday 06, Mar 2017
Umuyobozi urwego rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika rushinzwe ubutasi n’ iperereza FBI, James Comey yasabye urwego rw’ ubutabera gutesha agaciro ibyo Perezida w’ icyo gihugu Donald Trump ashinjwa mugenzi yasimbuye byo kumwumviriza kuri telefone.
Ku ikubitiro ikinyamakuru The New york times cyari cyanditse ko James Comey abona icyo kirego cya Trump nk’ ikirego cy’ amafuti ariko urwego akuriye rwari rutarashyira ahagaragara itangazo.
FBI mu itangazo yashize ahagaragara yasabye urwego rw’ (…)
Umuyobozi urwego rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika rushinzwe ubutasi n’ iperereza FBI, James Comey yasabye urwego rw’ ubutabera gutesha agaciro ibyo Perezida w’ icyo gihugu Donald Trump ashinjwa mugenzi yasimbuye byo kumwumviriza kuri telefone.
Ku ikubitiro ikinyamakuru The New york times cyari cyanditse ko James Comey abona icyo kirego cya Trump nk’ ikirego cy’ amafuti ariko urwego akuriye rwari rutarashyira ahagaragara itangazo.
FBI mu itangazo yashize ahagaragara yasabye urwego rw’ ubutabera gutesha agaciro icyo kirego kuko nyir’ ukubitangaza Donald Trump atigeze agaragaza ibimenyetso.
Ku rundi ruhande ariko nubwo FBI yasabye urwego rw’ ubutabera ruyobowe na Jeff Sessions gutesha agaciro icyo kirego, Jeff Sessions avuga ko bidasobanutse ukuntu Comey yanze kwandika itangazo ritesha agaciro icyo kirego mu izina rye hanyuma akabigikira kuri Jeff Sessions.
Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nibwo Perezida Trump yibasiye Obama amushinja kumwumviriza kuri telephone ibintu avuga ko byakozwe ubwo yari mu gahunda yo kwiyamamaza.
Umuvugizi wa Barack Obama yahakanye ibivugwa kuri Obama avuga ko ari amafuti.
Icyo kirego cyakuruye impaka nyinshi nyamara cyaje mu gihe hari hamaze iminsi havugwa iby’ uko u Burusiya bwaba bwarivanze mu matora y’ umukuru wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigahesha Trump itsinzi.
Abasesengura politiki baravuga ko icyo kirego cya Perezida Trump ushinjwa mugenzi we Obama kumwumviriza kuri telefoni mu matora yita nta makemwa yaba yarakizamuye kugira ngo ace intege ibyari bimaze iminsi bivugwa ko itsinzi ye yayifashijwemo n’ igihugu cy’ u Burusiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *