Iyobokamana ryabaye imwe mu nkingi z’ingenzi umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukoresha mu kuyobya no kugumisha abarwanyi bayo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyobokama ryunganira ibikorwa bya gisirikari n’ibya politiki. Si ukwemera kwigisha amahoro n’ubutabera, ahubwo kwahinduwe igikoresho cy’intambara, kigamije kugoreka ubwenge, gutera ubwoba no gukomeza urugomo.
Urugero rugaragaza neza uko iri yobokamana ryakoraga ni Niyonzima Jean Damscène, wahoze ari Pasiteri muri FDLR ariko anakora mu ishami ryayo ry’iperereza. Niyonzima yahunze muri 1994, yarakoraga nk’umujyanama wa Burugumesitiri muri Komini Kinyami.
Muri FDLR, Abapasiteri n’abahanura ni bo bagira uruhare rukomeye mu gukora no gukwirakwiza icengezamatwara ryayo, bakayambika isura y’Ijuru.
Igitangaje ni uko, mu gihe Niyonzima yari mu butasi bwa FDLR, umuhungu we yatashye mu Rwanda, yitwara neza, nyuma yinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF). Ibi bigaragaza indi shusho ihabanye n’imvugo ya FDLR ivuga ko irwanya Leta y’u Rwanda “kugira ngo isubize Abahutu ku butegetsi”.
Hari abahoze muri FDLR batashye bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, bamwe bakagera no ku nzego zo hejuru mu nzego z’umutekano, bageze ku mapeti yo ku rwego rwa Jenerali. Uru rugero ruhabanye n’ikinyoma cy’uko FDLR ari “inzira rukumbi” y’Abahutu.
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR basobanura uko iyobokamana ryifashishwa nk’igikoresho cyo kuyobya abantu. Bemeza ko iyobokamana rifata umwanya wa 80%. Iyo baganiriza abarwanyi, bababwira ko ibyo barimo ari ubutumwa no gushaka kw’Imana. Babwirwa ko barimo kurwana intambara ntagatifu, ko Imana iri ku ruhande rwabo.
Iyo imiryango basize mu Rwanda igerageza kubumvisha gutaha mu Rwanda, abayobozi ba FDLR barushaho gukaza ibikorwa by’iyobokamana, babizeza [mu izina ry’Imana] inzu n’ubutaka ku buntu mu “Rwanda rw’ejo hazaza”. Ibi bikorwa nk’ubuhanuzi, bigatuma benshi baguma mu cyizere kiraza amasinde.
Ku benshi, amezi atatu i Mutobo agaragara nk’igitangaza kuko asenya za nzozi zose bari bafite. Urubyiruko rwinjiye mu mashyamba ruvukiyemo cyangwa rwinjijwemo ku gahato, rurererwa mu rwango, rusubiza amaso inyuma rukerura, rugasobanura uko rwari rwaragizwe imbata n’ubuyobozi bwa FDLR.
Uru rubyiruko ruvuga ku myaka y’ubucakara, ku kwemera kugoretse rwinjijwemo hagamijwe kurwigisha urugomo, kwambura abaturage ubuzima no gusahura imitungo yabo. Gusubira mu buzima busanzwe ni impinduka ikomeye: kuri bo urwango ntirukiri imibereho, kugira ubujiji ntibikiri itegeko.
Anastase Makuza yahoze ari Major wa FDLR, yatashye mu 2020. Mbere ya 1994 yari sous-officier, yatorejwe mu Bigogwe mu 1990, nyuma akorera ALiR na FDLR, aba mu mutima w’iyo sisiteme.
Nk’uko Makuza abisobanura, ibyo byitwa “ubutumwa bw’Imana” bitegurwa n’abayobozi ba gisirikare n’abanyapolitiki, bikanyuzwa mu itsinda ry’abanyamasengesho. Abarwanyi batoranyijwe barabyiga bakabifata mu mutwe, bakabivuga mu ruhame mu materaniro, bavuga ibyo barimo babitumwe n’Imana.
Iyi gahunda iba iteguye neza ituma abarwanyi bemera ko bari mu butumwa butagatifu, bigatuma bihanganira inzara, kuburira bagenzi babo mu mirwano idashira, kutiga no kubura ubuvuzi bukwiye.
Mu barwanyi ba FDLR, gushaka no kunywa inzoga bifatwa nk’icyaha gukura umurwanyi ku isezerano ry’Imana. Nta wemerewe kugira umutungo bwite, amabuye y’agaciro, amatungo n’ibintu byasahuwe abaturage ba RDC ntibiba iby’abarwanyi bisanzwe kuko byose bishyikirizwa abayobozi.
Iyo FDLR itsinzwe urugamba, ntibyitwa amakosa yayo, ahubwo abarwanyi bashinjwa kurenga ku mategeko y’Imana. Kuri bo, gutsindwa ni igihano cy’icyaha. Hakurikiraho icyumweru cy’amasengesho no kwicuza, hanyuma hagatangazwa ubundi “butumwa bw’Imana”, bishimangira ko bababariwe, bagategura indi ntambara.
Ibibera muri FDLR bigaragaza uko iyobokamana rishobora kugorekwa rigahinduka inkingi y’urwango. Gusenya iyo nkingi bisaba kwigishwa ukuri no kongera kubaka icyizere mu bagitakaje. Uko abarwanyi bataha mu Rwanda bagenda babivamo, ni ko ubuyobe bubavamo, bagahitamo kubaho neza, mu mahoro no mu iterambere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *