skol

Fefe Bussi yagaye Bebe Cool utamubona nk’umuhanzi ukomeye

Yanditswe: Tuesday 13, Jan 2026

featured-image

Umuraperi Fefe Bussi yagaye Bebe Cool, nyuma y’uko akoze urutonde ngarukamwaka rw’abahanzi bakora cyane kandi bakunzwe muri Uganda ntashyireho ntamushyireho bigateza impaka, akavuga ko urwo rutonde ntacyo ruvuze ku muziki.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera muri Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2017, yagaragaje ko ibyo ntacyo bimubwiye kandi yifuza ko n’ababigiyeho impaka babimenya.

Yagize ati: “Nabigarutseho kenshi ko ntitaye kuri urwo rutonde, kuko nta ruhare rufite ku muziki wanjye, Icyo nitaho ni abafana bashyigikira umuziki wanjye, ni bo bafite agaciro.”

Ubusanzwe buri mwaka Bebe Cool ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wa Uganda ashyira hanze urutonde rw’abahanzi bitwaye neza kandi batanga icyizere muri urwo rwego tariki 01 Mutarama 2026 yashyize hanze urutonde ruriho abahanzi 11 barimo Josua Baraka, Elijah Kitaka, Sheebah Karungi, Tracy Melon n’abandi aho agaragaza ko ari bo bakoze cyane mu 2025.

Ni urutonde yakoraga akagaragaza icyo yashingiyeho cyane cyane indirimbo zabo zakunzwe cyane, icyakora haburamo Fefe Bussi biteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bibaza ko uwo muhanzi yaba yirengagijwe kandi bishobora kugira ingaruka ku muziki we.

Mu kumara impungenge abibaza ibyo uwo muraperi yagaragaje ko intsinzi nyakuri idapimirwa ku rutonde umuntu uwo ari we wese yakora ahubwo ipimirwa ku rukundo no ku mibanire ye n’abafana ndetse n’uko umuziki we ukunzwe.

Nubwo bimeze bityo ariko Fefe Bussi avuga ko umwaka wa 2026 uzaba uwe, asezeranya abakunzi be indirimbo nshya ziryoshye cyane ko avuga ko bamushyigikira bikamunyura.

Fefe Bussi azwi cyane mu ndirimbo zirimo Pretty yafatanyije na King Saha,Love you,Who is Who n’izindi.

FeFe Bussi yavuze ko urutonde rwakozwe na Bebe Cool ntacyo ruvuze ku muziki we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa