Feinstein wagize uruhare mu kubaka Zaria Court yagarutse kuri Perezida Kagame n’uko abona iterambere ry’u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 20, Aug 2025
Ntibikiri ikibazo cy’uko i Kigali nta gikorwaremezo gikomatanya ibikorwa bya siporo, umuco n’imyidagaduro no kwakira abantu gihari, kuko hari Zaria Court Kigali yuzuye itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw], ikaba imaze igihe gito itashywe.
Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera, studio y’ibiganiro n’ibindi.
Benshi bazi Perezida Kagame n’inshuti y’u Rwanda akaba n’inshuti y’Umukuru w’Igihugu by’Umwihariko, Masai Ujiri, nk’abagize uruhare rutaziguye kugira ngo iyi nyubako yubakwe.
Icyakora inyuma yabo hari uwagize uruhare mu kugena uko iki gikorwaremezo kizaba kimeze ndetse wanahirimbaniye ko cyubakwa mu Rwanda agashaka inkunga kugeza hanonetse miliyoni 26$ zakoreshejwe mu kubaka iyi nyubako. Ni Andrew Feinstein, Umunyamerika wiyemeje guteza imbere Afurika.
Yaje mu Rwanda mu 2010 aje gusura ingagi, bimuviramo kurushoramo imari mu buryo bweruye.
Mu kiganiro na Long Form na Sanny Ntayombya, Andrew Feinstein, yavuze ko atewe ishema no kuba Zaria Courts Kigali yaruzuye, agaragaza ko kubaka inyubako ingana kuriya, bitari byoroshye ariko byagombaga kugerwaho uko byagenda kose.
Kuri Feinstein, bisaba gutekereza mu nguni zose kuva ku buryo inyubako izaba imeze, imari izakoreshwa imirimo yo kubaka, amategeko n’amabwiriza aba akwiriye kwisungwa n’ibindi.
Ati “Icyakora iyo uri umunyamwuga, uhora utekereza mu buryo bwubaka, uba ugomba gutekereza uko ibintu bizaba bimeze mu gihe bizaba byarangiye, uba ugomba gukora uko ushoboye imishinga yawe ikagenda neza kugeza irangiye.”
Feinstein yavuze ko nubwo bitari byoroshye, Guverinoma y’u Rwanda yababaye hafi na cyane ko ihora itegereje kwakirana yombi abashaka gushora imari mu Rwanda mu buryo butandukanye.
Ikindi yishimira ni uko babonye abafatanyabikorwa mu bijyanye no gushaka ingengo y’imari izakoreshwa harimo na bo ubwabo, bahaye icyizere uyu mushinga bakawutera inkunga batizigamye.
Ati “Twari dufite abadutera inkunga benshi nka Banki ya Kigali yaradufashije cyane nk’umwe mu baterankunga b’imbere mu gihugu baduhaye inguzanyo yo kubaka. Ntabwo twari kugera kuri iyi ntambwe iyo tudafashwa na bo.”
Nubwo bafashijwe, Andrew Feinstein yavuze ko bitababujije guhura n’utubazo duto nk’iz’amuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa, uburyo bwo kugeza ibikoresho mu Rwanda bikuwe mu mahanga bwabagoye cyane cyane biturutse mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi.
Abajijwe niba yarigeze yumva umushinga bawuhagarika bijyanye n’imbogamizi yahuye na zo, Andrew Feinstein yavuze ko bitigeze bibaho kuko “iyo utangije umushinga w’ubwubatsi, uba ugomba kuwurangiza uko byagenda kose.”
Ati “Dufatanyije na Masai Ujili ari kumwe na Perezida Kagame, bari barajwe ishinga no kuvuga ngo ‘tugomba kubaka ibikorwaremezo bya siporo, gushora muri siporo, imyidagaduro n’umuco n’ibindi [...] abo ni bo murongo ngenderwaho w’ibyo twakoraga. Turi gukora ibi kugira ngo duhuze abaturage babifashishwemo na siporo n’imyidagaduro.”
Mu masomo Andrew Feinstein yigiye muri uyu mushinga, harimo kumenya uburyo bwo gukemura ibibazo kabone n’iyo byaba bigeze ku rugero abantu bumva ko bigoye gukemurwa, kugira ngo umushinga ukomeze gushyirwa mu bikorwa nta nkomyi.
Yagarutse ku buryo hafi bibiri bya gatatu by’igihe cye cyose akimara muri Amerika ariko byamusabaga gukomeza gukurikirana umunota ku wundi hirindwa ko hari igipfa.
Perezida Kagame, umukozi w’umuhanga mu mboni za Feinstein
Zaria Courts ni igikorwaremezo cya siporo umuntu yavuga ko ari mberabyombi kuko uzahasanga ibibuga bya Basketball, Football, Tennis, ukahasanga ahantu ho kwidagadurira, za restaurants, ahacururizwa ibintu bitandukanye n’ibindi.
Andrew Feinstein yavuze ko icyabateye kuzana aka gashya i Kigali ari uko mu Rwanda ari ahantu heza ho kugeragereza ibishya, na cyane ko ari urugero rw’ibishoboka.
Yashimangiye ko niba umuntu ashaka kubaka ikintu kinini muri Afurika, u Rwanda ari ahantu ha mbere agomba gutekereza.
Ati “Mugomba gushimira abayobozi banyu, ku kureba kure, gushyira imbaraga mu mishinga nka BK Arena, Sitade Amahoro n’ibindi. Twazengurukanye na Perezida Kagame muri ibyo bikorwaremezo, maze aduha umukoro aratubaza ati ‘ni iki kindi gikenewe hano?’ Njye na Masai twafashe uwo mukoro mu buryo bukomeye.”
Yavuze ko batangiye gutekereza bareba ikindi kibura, babona ko hanekewe aho urubyiruko rwajya rwidagadurira.
Andrew Feinstein yavuze ko impamvu Perezida Kagame yitaye by’umwihariko ku mushinga wa Zaria Courts byose bishingiye ku kureba kure kwe, bikuzuzanya no guhora ashaka guteza imbere inzego nyinshi n’ubukerarugendo bushingiye ku nama budasigaye.
Ku bwe, u Rwanda nk’igihugu gito, umutungo warwo wa mbere ni abaturage barwo ndetse uburyo bwiza bwo kubaha amahirwe ni ugutumira amahanga binyuze mu kubakira neza.
Ati “Siporo iri mu biyoboye. Perezida Kagame yashoye muri siporo [...] ndetse ntekereza ko ari yo mpamvu yashishikajwe n’ibyo turi gukora ndetse nizeye ko twabaye abafatanyabikorwa beza.”
Feinstein yavuze ko Perezida Kagame ahora arajwe ishinga n’icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, ko nta ko bisa kuba mu gihugu gifite ugitekerereza bene ako kageni na mbere y’uko yitekerezaho we ubwe.
Ati “Ndamwubaha cyane. Ni umuntu uhorana ingoga ukora cyane kuko buri gihe ahora ahari yiteguye. Ntabwo uzasanga atiteguye. Ni ikintu mwubahira. Nkunda kubwira abantu ko u Rwanda rwubakiye ku bintu bibiri, urukundo no gukora cyane.”
Yibukije ko hubatswe BK Arena abantu batabyumva ariko ubu yabaye isango ry’abatuye Isi yose mu birori bitandukanye yakira uko iminsi itashye, agaragaza ko no kuri Stade Amahoro ndetse na Zaria Courts ari ko bizagenda.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *