skol
fortebet

Felix Tshisekedi yagize ikibazo cy’uburwayi ari kuvuga ijambo yashimiyemo Kabila Cyane

Yanditswe: Thursday 24, Jan 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yaguwe nabi ubwo yarimo avuga ijambo rye nyuma yo kurahira bituma benshi bagira ubwoba.

Sponsored Ad

Umuhango wo kurahira kwa perezida Tshisekedi,witabiriwe n’abantu benshi cyane gusa abaperezida ba Afurika bamutengushye kuko muri 17 bari batumiwe haje Uhuru Kenyatta wenyine.

Ubwo yari ageze hagati ijambo rye, Tshisekedi, yaguwe nabi asa nkurangije ijambo rye,ajyanwa ku ruhande kwitabwaho n’abaganga nyuma y’iminota mike yongeye aragaruka ararisoza.

Umuvugizi we yabwiye Reuters ko ubu burwayi bwa Tshisekedi bwatewe n’umwanya munini yamaze yiyamamaza ndetse ngo ikoti rimurinda kwinjirwa n’amasasu (bullet proof vest) wari umwegereye cyane birangira ushatse kumuniga.

BBC yatangaje ko Tshisekedi yavuze ko yari agize intege nke ariko nta kibazo afite nyuma yo kuva aho yari ajyanwe kuvurizwa.

Tshisekedi yashimiye Joseph Kabila cyane kubera ko yagize ubutwari bwo kuba perezida wa mbere wa Kongo utanze ubutegetsi mu mahoro maze Abakongomani bamuha amashyi y’urufaya.

Tshisekedi w’imyaka 55, afite umugore n’abana 5 ndetse yatsinze amatora ya perezida yabaye kuwa 30 Ukuboza 2019,byatumye aba perezida wa 05 wa RDC nyuma y’aho ibonye ubwgenge muri 1960.

Akandi gashya kagaragaye muri uyu muhango wo kurahira wa Tshisekedi,ni uko Joseph Kabila ucuye igihe, yogoshe ubwanwa bwe burebure yari amaranye imyaka 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa