FIA yemeye ko ikibuga cyo muri Afurika y’Epfo kivugururirwa kwakira Formula One
Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025
Umuyobozi Mukuru w’Umuhanda wa Kyalami uherereye muri Afurika y’Epfo, Toby Venter, yatangaje ko FIA yabemereye gutangira imirimo yo kuwuvugurura ukajya ku rwego rwa mbere (Grade 1), ruwemerera kuberaho Formula One.
Kyalami ni umwe mu mihanda itatu ihabwa amahirwe yo kwakira isiganwa rya Formula One igihe ryaba rigarutse muri Afurika, nk’uko byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Stefano Domenicali.
Uyu muhanda ni wo uheruka kuberaho isiganwa rya Formula One ubwo riheruka muri Afurika mu 1993, ariko bitewe n’imyaka ishize ukaba warashaje ku buryo ukeneye kuvugururwa ukava ku rwego rwa kabiri (Grade 2).
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (FIA), ryamaze gutanga uburenganzira bwemerera ubuyobozi bwa Kyalami kuvugurura uyu muhanda ureshya n’Ibilometero 4,5. Ibi byagarutsweho na nyir’uyu muhanda, Toby Venter.
Ati “Uyu munsi twateye intambwe ikomeye kuri Kyalami kuva FIA yatwemereye kuvugurura. Twiteguye kugarura Formula One ku butaka bwa Afurika. Ni kimwe mu byo twifuzaga ubwo twegukanaga uyu muhanda mu 2014.”
“Kizaba ari igikorwaremezo kiri ku rwego mpuzamahanga, kandi gifite icyo gisobanuye ku iterambere ry’imikino yo gusiganwa mu modoka muri Afurika y’Epfo na Afurika.”
Ikigo cy’Abongereza cya Apex Circuit Designs ni cyo cyahawe akazi ko kuzavugurura uyu muhanda kikawushyira ku rwego rwa mbere (Grade 1).
Umuhanda wa Kyalami uhanganye n’indi itatu irimo uzubakwa mu Rwanda, ndetse n’undi Afurika y’Epfo iteganya gushyira mu mujyi wa Cape Town.
Umuhanda wa Kyalami uheruka kwakira Formula One mu 1993
Umuhanda wa Kyalami ugiye ugiye kuvugururwa ushyirwe ku rwego rwa mbere (Grade 1)
Umuhanda wa Kyalami uhanganye n’indi irimo uzubakwa Cape Town n’undi uzubakwa mu Rwanda



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *