skol

Filimi ‘Beyond the Genocide’ yo mu Rwanda yashyizwe mu zizifashishwa mu burezi bw’Isi

Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026

featured-image

Filimi mbarankuru yo mu Rwanda ‘Beyond the Genocide’, yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda.

Ni nyuma yo kwinjira ku mugaragaro mu ruhando rwa filimi zifashishwa mu burezi binyuze muri GOOD DOCS.

GOOD DOCS ni ikigo gikomeye gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi cyane mu gukwirakwiza filimi mbarankuru zifite ireme ryo kwigishwa mu mashuri makuru ku Isi.

‘Beyond the Genocide’ igaruka ku mateka n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko by’umwihariko ikagaragaza imbaraga zo kwiyubaka, ukwiyunga n’ubutwari byaranze Abanyarwanda nyuma yayo.

GOOD DOCS yameye kuyishyira mu zo yifashisha, ni ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukwirakwiza filimi mbarankuru z’uburezi ku rwego mpuzamahanga, kikaba ari ishami rya SAGE Publishing, imwe mu nzu z’itangazamakuru z’ubumenyi zizwi kandi zubahwa cyane ku Isi.

GOOD DOCS ikorana na za kaminuza, amasomero, ibigo by’ubushakashatsi, imiryango itari iya leta n’ibigo by’umuco hirya no hino ku Isi, igahuza abakora filimi n’amashuri ibihumbi n’ibihumbi ndetse n’abanyeshuri babarirwa muri za miliyoni ku Isi yose.

Kuba ‘Beyond the Genocide’ yaratoranyijwe na GOOD DOCS bisobanuye ko yinjiye mu rutonde rutoranywa cyane rwa za filimi mbarankuru zemejwe ku rwego rw’imfashanyigisho, umuco n’ibindi bifitiye akamaro abatuye Isi.

Zion Mukasa yavuze ko yishimiye cyane iyi ntambwe, agaragaza ko iyi ari filimi ya mbere yo mu Rwanda yinjiye muri GOOD DOCS.

Ati “Ni icyubahiro gikomeye cyane. Iyi ni intambwe ikomeye ku kwibuka, ku burezi no ku bumuntu dusangiye nk’abantu. Kuba inkuru yacu igiye kwigishwa ku rwego mpuzamahanga bivuze byinshi ku Rwanda no ku mateka yarwo.”

Ibi byiyongera ku bihembo bikomeye byatanzwe ku rwego mpuzamahanga iyi filimi imaze kwegukana. Birimo Impact DOCS Awards (USA). Ni cyo gihembo gikomeye kurusha ibindi byose iyi filimi imaze kubona kugeza ubu.

Hari kandi icya ‘Award of Merit (Documentary Feature)’ yabonye muri Accolade Global Film Competition yabereye muri California muri Amerika.

Kugeza ubu, ‘Beyond the Genocide’ imaze kwegukana ibihembo birindwi biturutse mu bihugu bitandukanye birimo bitatu byo muri Amerika, kimwe cyo mu Butaliyani yegukanye muri Rieti e Sabina Film Festival 2025, bibiri byo muri Brésil birimo Tiete International Film Awards aho yegukanye ibihembo bya ‘Best Editing’ na ‘Best Sound’ na kimwe yakuye i Paris mu Bufaransa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Zion Mukasa yavuze ko ibi bihembo atari ibye wenyine. Ati “Ni iby’abarokotse Jenoside batwizeye bakatubwira inkuru zabo, ni iby’urubyiruko rwagize uruhare muri uyu mushinga, kandi ni iby’igihugu cyacu cyose gikomeje kwereka Isi isomo ry’ubudahangarwa n’ubwiyunge.”

Yanashimiye by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwamubereye ishingiro ryo gukora iyi filimi, agaragaza ko amahoro n’umutekano igihugu gifite ari byo byatumye ‘Beyond the Genocide’ ishoboka.

Iyi filimi yasohotse ku 8 Mata 2025, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikigo cy’Abanyamerika cyashyize ‘Beyond the Genocide’ muri filimi kigiye kwifashisha mu burezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa