skol
fortebet

Fizi: Abarenga 110 bishwe n’umwuzure

Yanditswe: Monday 12, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko umwuzure wibasiye umudugudu wa Kasaza wishe abarenga 110.

Sponsored Ad

Uyu mwuzure waturutse ku mvura y’amahindu yaguye muri Fizi mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira uwa 9 Gicurasi 2025. Yatumye amazi yo mu Kiyaga cya Tanganyika aba menshi, yinjira mu nzu z’abaturage ba Kasaza acyegereye.

Umuyobozi wa Fizi, Samy Kalonji, yatangaje ko abandi bantu barenga 40 bakomerekeye muri uyu mwuzure, inzu 150 zirasenyuka. Ubu hari abantu babarirwa muri 850 bo muri Kasaza badafite aho barara.

Kalonji yasabye ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’intara gufasha Fizi gushyingura mu cyubahiro abapfuye, kuko kugeza hari imirambo myinshi itarabonerwa amasanduku yo kuyishyiramo.

Yagize ati “Turasaba ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’intara ko bwadufasha gushyingura mu cyubahiro abavandimwe na bashiki bacu twabuze. Imirambo myinshi iracyari hasi. Dukeneye amasanduku n’ubufasha kugira ngo tuyishyingure mu cyubahiro.”

Uyu muyobozi kandi yasabye Leta n’imiryango y’ubutabazi gufasha abaturage badafite aho barara, ibyo kurya ndetse n’imiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa