Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, habaye imirwano ikomeye mu bice bya Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu gace ka Lulenge no mu misozi ikikije Minembwe.
Nk’uko iri huriro ribivuga, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, zagabye ibitero mu duce dutuwe cyane, birimo Gakenke n’inkengero zaho.
Ibi bitero bivugwa ko byatangiye ahagana saa tanu n’igice za mu gitondo (11h30), bikozwe hifashishijwe intwaro ziremereye zirimo izirasa kure, ndetse n’indege zitagira abapilote zirimo izo mu bwoko bwa kamikaze na KT-6.
AFC/M23 ivuga ko ingaruka zabyo zabaye nyinshi ku baturage, aho bamwe bahitanywe n’ibi bitero, abandi bagakomereka, mu gihe ibikorwa remezo birimo inzu byangiritse cyane. Byongeye kandi, hari abaturage benshi bahungiye ahandi kubera umutekano muke.
Iri huriro rinavuga ko abaturage bo muri utu duce bakomeje kubaho mu buzima bugoye, aho bamwe bataye ingo zabo, bakabura ibiribwa n’ibindi by’ibanze.
Iyi mirwano ije yiyongera ku mutekano mucye umaze igihe mu bice bya Fizi na Minembwe, aho impande zihanganye zikomeje kurasana kenshi haba ku manywa no mu ijoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *