skol

“Formula One, ishoramari n’umutekano muke muri RDC: Ibyagarutsweho na Jean-Guy Afrika”

Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2026

featured-image

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu butera imbere ku muvuduko uri hejuru kuko nko mu 2025 bwazamutse ku rugero rwa 9,4%. Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ishoramari mvamahanga ryakomeje kwiyongera mu gihugu kandi ko ibibazo byo muri RDC bitigeze bikoma mu nkokora iterambere ry’ubukungu.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika yabwiye Jeune Afrique ko icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye gikubiyemo kureshya ishoramari rihamye kandi ritanga umusaruro ufatika haba mu guhanga imirimo, guhanga ibishya no gufasha kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Imibare ya 2024 yerekana ko ishoramari mvamahanga ryakozwe mu Rwanda ryarenze miliyari 1,1$, bigaragaza izamuka rya 23,9% mu gihe ishoramari mvamahanga ryakozwe mu migabane ryarenze miliyari 5,5$ bingana n’izamuka rya 10,4%.

Afrika yabajijwe niba ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda nta ngaruka byagize ku bukungu bw’u Rwanda ashimangira ko ntazo.

Ati “Iyi ntambara ntacyo yahinduye ku bukungu bw’u Rwanda n’icyerekezo cyarwo cyangwa ishoramari. Inkingi z’ubukungu bw’u Rwanda zirahamye, ndetse bwazamutse ku rugero rwa 8,9% mu 2024, n’ibipimo by’ishoramari biri hejuru bigaragaza ko abashoramari bakomeje kutwizera.”

Ibihugu byagize uruhare runini mu ishoramari mvamahanga mu 2024 biyobowe n’Ibirwa bya Maurice aho abashoramari babikomokamo bashoye miliyoni 251,1 $, muri Kenya havuye ishoramari rya miliyoni 140,3 $, mu Bushinwa havuye ishoramari rya miliyoni 108,6 $, abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashoye miliyoni 103,9 $, na ho mu Budage hava ishoramari rya miliyoni 65,3 $.

Afrika yasobanuye ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukorana n’ibihugu byo mu bice bitandukanye biri hanze ya Afurika y’Iburasirazuba hagamijwe kugira igihugu igicumbi cy’ubucuruzi mu karere no ku Isi.

Ati “Mu kugira abafatanyabikorwa banyuranye, turushaho gushimangira uruhare rwacu mu kwihuza mu byerekeye ubukungu no kuba umusemburo w’ubucuruzi nyambukiranyamipaka.”

Yashimangiye ko amasezerano y’ubufatanye u Rwanda na Repubulika ya Congo byasinye ari muri uwo murongo wo guteza imbere ubuhinzi, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, gushyiraho icyanya cy’inganda kigamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi, kureshya ishoramari ku mpande zombi, guhererekanya ubumenyi hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.

Ibyo kwakira Formula One bigeze he?

Mu 2025, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, ndetse hari n’indi mikino mpuzamahanga igenda Ibera mu gihugu mu murongo wo kubyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku mikino, itahiwe ni imikino ya FIFA Series izabera i Kigali tariki 26-30 Werurwe.

Hashize kandi iminsi u Rwanda rutangaje ku mugaragaro ko rushaka kwakira amasiganwa y’imodoka akomeye ku Isi azwi nka F1.

Afurika yavuze ko Shampiyona y’Isi y’Amagare yagaragaje u Rwanda ku rwego rwisumbuye, by’umwihariko ubushobozi buhambaye mu gutegura ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ku bijyanye na Formula One, ibiganiro bigeze ku ntambwe nziza, n’isuzuma ritomoye ariko amasezerano ntiyari yasozwa. Iyi gahunda iri gukorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze hamwe n’abikorera kuko uruhare rwabo ni ingenzi.”

Umushinga wo kubaka ahazajya hakinirwa Formula One ushamikiye ku iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Bugesera. U Rwanda ruri guhatanira kwakira isiganwa rizaba mu 2029.

Ibyoherezwa mu mahanga bishyizwemo imbaraga

Kimwe mu byo u Rwanda rwahaye umwanya cyane ni uguteza imbere ubukerarugendo, inganda no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Afrika yasobanuye ko ubuhinzi bw’u Rwanda butanga uruhare rwa 25% mu musaruro mbumbe w’igihugu, bugatanga akazi ku barenga 60% by’abatuye igihugu.

Ati “Intego yacu ni ukurenga ubuhinzi bw’amaramuko tugakora ubuhinzi bugamije ubucuruzi kandi bugera ku masoko y’akarere na mpuzamahanga.”

Yashimangiye ko hari ishoramari rikomeye ryakozwe mu bikorwaremezo byo kuhira, guhingisha imashini n’amahugurwa ku bahinzi.

Kugeza ubu u Rwanda ruzwi ku ikawa n’icyayi byigaruriye isoko mpuzamahanga. Afrika yahamije ko igihugu gishaka no kubaka izina mu gucuruza indabo, imboga n’imbuto, ibikomoka ku mata, inkoko, hakubakwa uruhererekane nyongeragaciro rutuma abaturage bihaza mu biribwa kandi n’ibyo bohereza mu mahanga bikiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa