skol
fortebet

France: Igisasu cya grenade cyatewe mu kabari gikomeretsa abasaga 10

Yanditswe: Thursday 13, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abantu barenga 10 bakomeretse, bamwe bikomeye, nyuma y’uko grenade yajugunywe mu kabari mu mujyi wa Grenoble, mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Ibi byabaye nyuma gato ya saa mbiri z’ijoro (1900 GMT) ku kabari kari mu mudugudu wa Olempike, wubatswe igihe umujyi wakiraga imikino Olempike yo mu 1968.

Umuyobozi w’akarere ka Grenoble, Eric Piolle, ku wa Gatatu, yagize ati: “Ndamagana mu buryo bukomeye bushoboka igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cy’urugomo rutigeze rubaho cyabereye mu iduka mu karere k’Umudugudu wa Olempike, kikaba cyatumye abantu barenga 10 bakomereka, benshi muri bo bikaba bikomeye.”

Uyu muyobozi w’akarere yakomeje ashimira inzego z’ubutabazi n’umutekano ku kuba baratabaye byihuse.

Ibihugu byinshi byo mu burengerazuba ni bimwe mu bikunze kugaragaramo ibyaha byinshi by’urugomo no guhungabanya umutekano ariko kenshi wumva bakunze kuvuga ko Afurika cyangwa ibihugu biyigize ari yo idatekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa