Ubuyobozi bwa Donald Trump burateganya guhindura uburyo busanzwe bwifashishwaga mu kuvura Abanyamerika bahuye n’icyorezo cya Ebola, aho bazajya boherezwa muri Kenya aho kubajyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi gahunda nshya itandukanye n’iyari isanzwe ikoreshwa, aho abahuye na Ebola bajyanwaga mu mavuriro yihariye muri Amerika bafite ibikoresho bigezweho. Ubu, hari gutegurwa ikigo muri Kenya kizajya cyakira abo Banyamerika, bakajyanwayo bakurikiranwa cyangwa bakavurirwa.
Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima rusange bamaze gutegurwa kuzojya gutanga ubuvuzi muri Kenya, ndetse n’abatangira kugaragaza ibimenyetso biteganyijwe ko bazavurirwa aho ngaho.
Nkuko ikinyamakuru The New York Times kibivuga, Iki cyemezo cyafashwe mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje gukwira cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kimaze kwandura abantu barenga 1,000 no guhitana abarenga 200 mu gihe gito.
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje impungenge kuri iyi gahunda, bavuga ko Amerika ifite ibigo byiza kurushaho byo kuvura Ebola, bityo ko kutagarura abaturage bayo bishobora kubashyira mu kaga.
Ebola ni indwara ifite ubushobozi bwo kwica hafi 50% by’abayanduye, ariko ubuvuzi bwihuse kandi bugezweho bushobora kongera cyane amahirwe yo kuyikira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *