skol
fortebet

Gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Meddy yamenyekanye

author-image

Yanditswe na: TUYISENGE Fabrice
Kuwa: Friday 26, Aug 2022

Gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Meddy yamenyekanye

Sponsored Ad

skol

Umuryango wa Meddy watangaje ko kuwa 28 kanama 2022 aribwo bazashyingura umubyeyi we uherutse kwitaba Imana kuwa 14 kanama 2022.

Umubyeyi wa Meddy Cyubukombe Alphonsine yari yaragiye kwivuriza muri Kenya ari naho yaje kugwa.

Meddy ubarizwa muri Leta zunwe ubumwe za Amerika yageze muri Kenya mu ijoro ryo kuwa gatatu kugira ngo azane umubiri w’umubyeyi we mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu taliki ya 27 kanama 2022 nibwo hazaba umuhango wo kwizihiza ubuzima bw’umubyeyi we, hagarukwa ku buzima bwamuranze ndetse n’ibindi.

Ni mu gihe taliki ya 28 kanama 2022 aribwo azashyingurwa.

Mu bihe bitandukanye Meddy yagaragaje umubyeyi we nk’umujyanama we wihariye agira mu buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa