Gakenke: Abakoresha umuhanda wa Buranga–Kamubuga–Base barifuza imodoka zibatwara
Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

Abaturiye ndetse n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo wa Buranga–Kamubuga–Base, ufite uburebure bwa kilometero 42, barasaba ko hashyirwamo imodoka zitwara abagenzi, kuko babangamirwa n’ikibazo cy’ubwikorezi, nubwo bafite umuhanda wa kaburimbo wubatswe neza.
Aba baturage bo mu Mirenge ya Nemba, Kamubuga na Base bavuga ko nyuma yo guhabwa umuhanda wa kaburimbo bishimye, ariko ubu baravuga ko bibabaje kuba bagikoresha amagare n’umutwe mu kugeza imyaka ku isoko cyangwa mu ngendo zindi, nko gusura inshuti n’imiryango.
Mundanikure Marita yagize ati: “Twishimira ko twahawe umuhanda wa kaburimbo, uroroshye kugendwamo. Ubu ibiciro bya moto uva Buranga ujya Base byaragabanyutse, ubu ni amafaranga 1 500 avuye kuri 3 000. Ariko turifuza ko haboneka imodoka zitwara abagenzi kuko kugenda twikoreye cyangwa tudafite amafaranga yo kwishyura moto bidukomerera. Tubonye imodoka byadufasha cyane.”
Aba baturage banasaba ko hashyirwa imodoka zitwara imizigo, kuko byabafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko bitabagoye.
Habimana Jean de Dieu agira ati: “Mu Mirenge yacu tweza imyaka myinshi kandi inyuranye harimo ibishyimbo, ibijumba, ibitoki, ibisheke n’ibindi. Ariko kubera ko nta bashoramari bashyiramo imodoka zitwara imizigo, dukomeza gutwara imyaka ku mutwe, bigatuma tujyana duke kandi bitugiraho igihombo. Hari n’igihe dukoresha amafaranga mu nzira, nk’ay’ifunguro, ubwo urumva ko nta kintu tugeza mu rugo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko iki kibazo gishingiye ku kuba Akarere kataragira aho abagenzi bategera imodoka, ngo ni hamara kuboneka na byo bizatuma abashoramari bashishikarira gushyira imodoka muri uriya muhanda.
Yagize ati: “Natwe turifuza ko uriya muhanda wabyazwa umusaruro kuko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yawuhaye Abanyagakenke ngo ubafashe mu iterambere. Ariko nk’uko mubizi, Akarere kacu nta gare kari gafite. Ubu tugiye gutangira kuyubaka.
Nitumara kubona aho abagenzi bategera imodoka, n’abashoramari bazatangira kuhageza imodoka. Ikindi ni uko hari indi mihanda igikomeje kubakwa; ibyo byose ni byo bigiye kudufasha kugira ngo ubwikorezi bugende neza.”
Uyu muhanda wa Buranga–Kamubuga–Base wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 7. Nubwo abaturage bavuga ko bakigorwa n’ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi n’imizigo, barashima ko hari impinduka nziza zabayeho mu koroshya ingendo, kuko mbere ngo bacaga mu binogo n’amabuye yabaga ashinyitse mu muhanda bigatuma baragira ingendo zisaba imbaraga nyinshi,n’umwanya munini.
Umuhanda Buranga- Kamubuga- Base abawugana bifashisha amagare na moto kuri ubu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *