
Mubano Alain w’imyaka 34 wari utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyabagarura, yapfuye azize impanuka ya moto ubwo yari mu rugendo ava mu Karere ka Gakenke ajya i Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Muhororo, hafi y’ahazwi nko kuri Mukinga.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibivuga, Mubano yari atwaye moto ubwo yageraga hagati y’ikamyo ya Bralirwa na bisi ya Ritco bari babisikanije. Bisi ya Ritco yamukubise ahita akomereka bikabije aho yajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri, gusa ku bw’amahirwe make yagezeyo ahita ashiramo umwuka.
SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje aya makuru aho asobanura ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’iyi mpanuka.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika ku muhanda, birinda umuvuduko n’uburangare.
Abagize umuryango wa Mubano Alain bavuga ko yari avanye mu rugo ibikoresho byagombaga kwifashishwa mu bukwe bwa mushiki we bwari buteganyijwe kuri tariki ya 4 Mutarama 2025.
Umwe mu bo mu muryango yagize ati: “Imyiteguro yari irimbanije, ibiribwa n’ibinyobwa byose byari bihari. Abantu bari mu nzira bajya aho ubukwe bwari kubera i Kigali, ariko ibyishimo byacu bisimbujwe agahinda. Kubyakira birakomeye.”
Mubano yasize umugore n’umwana umwe. Mu gahinda kenshi, abo mu muryango we bemeza ko urupfu rwe rubasigiye ibikomere cyane ko yapfuye habura amasaha macye ngo ubukwe bwa mushiki we bube.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *