Gasamagera yahererekanyije ububasha na Bazivamo wamusimbuye ku Bunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi
Yanditswe: Monday 22, Dec 2025
Gasamagera Wellars wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yahererekanyije ububasha na Bazivamo Christophe wamusimbuye kuri uyu mwanya.
Bazivamo Christophe yemejwe kuri uyu mwanya mu Nama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa 19 Ukuboza 2025.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Bazivamo yatangiye inshingano nyuma yo guhererekanya ububasha na Gasamagera.
Mu butumwa FPR-Inkotanyi yashyize hanze yavuze ko “uyu munsi ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi, Visi Perezida wa mbere Uwimana Consolée yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe Amb. Gasamagera Wellars n’Umunyamabanga Mukuru mushya Amb. Bazivamo Christophe.”
Mu 2023 nibwo Gasamagera yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru. Icyo gihe yari asimbuye François Ngarambe wari muri izo nshingano kuva mu 2002.
Bazivamo agarutse mu buyobozi bwa FPR - Inkotanyi nyuma y’igihe kinini yabaye Vice Chairman.
Gasamagera yahererekanyije ububasha na Bazivamo wamusimbuye ku Bunyamabanga bw’Umuryango FPR-Inkotanyi
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FPR-Inkotanyi, Gasana Karasanyi Stephen; Visi Perezida wa mbere, Uwimana Consolée; Umunyamabanga Mukuru mushya, Bazivamo Christophe; Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe, Gasamagera Wellars na Visi Perezida wa Kabiri, Kayisire Marie Solange


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *