Gasana yatorewe kuyobora Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda
Yanditswe: Monday 22, Dec 2025
Senateri Gasana Alfred yatorewe kuyobora Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda asimbuye Dr. Usta Kaitesi uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025, atorwa ku majwi 24.
Gasana yarahiriye gutangira inshingano muri Sena y’u Rwanda ku wa 24 Ukwakira 2025, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imbere ya Perezida Kagame.
Icyo gihe yabwiye IGIHE ko ashimira Perezida wamugiriye icyizere cyo kumugira umusenateri kandi ko kumwitura ari ukutamutenguha mu nshingano amuhaye.
Ati “Ndashimira cyane Perezida wa Repubulika wongeye kungirira icyizere akangira umusenateri. Ni iby’agaciro gakomeye. Kumwitura kuri njyewe ni ukutamutenguha. Ni ugukora n’ubwenge bwawe, umutima wawe, imbaraga zawe, yabitwibukije ugashyira mu bikorwa inshingano aguhaye. Kutamutenguha rero ndumva umuntu yabimwizeza kandi yabyizeza n’Abanyarwanda.”
Yanavuze ko bijyanye n’inshingano bagiye gutangira bazazishyira mu bikorwa hitawe ku nyungu z’umuturage.
Gasana Alfred yagizwe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Ukuboza 2021. Iyi nshingano yaherukaga muri Guverinoma y’u Rwanda muri Mata 2020, ubwo yarimo Gen Patrick Nyamvumba.
Mbere yo kwinjira muri Guverinoma, Gasana yabanje kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yabaye muri Komisiyo ishinzwe ibikorwa bya politiki n’amategeko mu 2010.
Muri Kamena 2024, Gasana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi, asimbuye Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Senateri Gasana yatorewe kuyobora Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda
Senateri Gasana yarahiriye kwinjira muri Sena y’u Rwanda mu Ukwakira 2025
Senateri Gasana yashimangiye ko kwitura Paul Kagame ari ukutamutenguha mu nshingano

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *