Gatsibo: Umugabo bikekwa ko yari yagiye kwiba yasanzwe yapfuye
Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

Umugabo w’imyaka 43 wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, yasanzwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abo yari yagiye kwiba.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kiburaravmu Murenge wa Rwimbogo ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2025.
Uyu mugabo wapfuye, abaturage bamuzi bavuga ko yari umujura ruharwa, aho bamushinja kubibira inka no kubasanga mu nzu agamije kubacucura utwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yavuze ko uyu nyakwigendera yasize umugore we mu nzu ahagana Saa Sita z’ijoro bigakekwa ko yari yagiye kwiba.
Ati “Ejo yataye umugore mu nzu nka Saa Sita z’ijoro, birakekwa ko yari agiye kwiba. Yongeye kugaragara yapfuye ndetse n’umurambo we ufite ibikomere. Turakeka ko yishwe n’abantu yari yagiye kwiba kuko umurambo we twawusanganye ibikomere afite n’agafuka karimo inyundo, ipensi nini ndetse n’umugozi bivugwa ko yazirikishaga inka.’’
Yakomeje avuga, ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abishe uwo muturage, asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko byabagiraho ingaruka zirimo n’igifungo.
Ati “Dufite inzego z’umutekano, dufite inzego z’ibanze, abo bose wabegera bakagufasha mu kibazo ufite aho kwihanira ukaba wanakwica umuntu. Uwo iperereza rizafata azabihanirwa rwose turasaba buri muntu wese kwirinda kwihanira.’’
Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *