Gatsibo: Yabeshye urupfu rw’umuturanyi we, isanduku bayigeza iwe basanga ari muzima
Yanditswe: Friday 03, Apr 2026
Umusore wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Remera, yafashe umunsi wa 1 Mata nk’urwitwazo rwo kubeshya ko umusaza baturanye yitabye Imana, kugeza aho bateguye isanduku bayigeza iwe basanga ari muzima.
Ibi byabereye ku wa 1 Mata 2026 mu Mudugudu wa Akagarama II, Akagari ka Bushobora, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo. Uwo musore uri hafi imyaka 20 y’amavuko, yabwiye abantu ko umusaza witwa Kajuga yapfuye, ndetse anategeka umugabo ubaza imbaho gukora isanduku ifite ikirahure, ayisiga irange, hanyuma akayigeza iwe.
Abaturage bavuga ko uwo mubaji yazanye iyo sanduku kuri moto, aho yahuraga n’abantu akababwira ko ayijyanye kwa Kajuga witabye Imana. Ariko agezeyo, yasanze uwo musaza ari muzima kandi nta kibazo afite, bimuhatira gusubizayo iyo sanduku, bituma ahura n’igihombo.
Kubera ko atashoboye kwihanganira igihombo yagize, uwo mubaji yahisemo kujyana iyo sanduku iwe w’uwo musore wayimutumye, asaba ko bamwishyura. Yagaragaje ko uwo musore yitwaje ko ari umunsi wa 1 Mata, uzwiho kubeshya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Console, yemeje aya makuru, avuga ko uwo musore yabeshye abaturage ndetse agateza n’igihombo. Yavuze ko bari kumushakisha kugira ngo yishyure ibyo yangije.
Yagize ati: “Tuributsa abaturage ko bidakwiye gukoresha urwitwazo rwo kubeshya bavuga ko umuntu yapfuye. Urupfu si urwenya, ni ibintu bikomeye bidakwiye kubeshywa.”
Kugeza ubu, inzego z’ibanze ziracyari gushakisha uwo musore kugira ngo yishyure igihombo cyose yateje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *