skol

Gatsibo: Yapfuye, hakekwa inkoni yakubiswe

Yanditswe: Tuesday 19, Aug 2025

featured-image

Inzego z’umutekano mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki, zatangiye iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 32 bikekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe muri aka karere.

Uyu mugabo yapfuye ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Gishore mu Kagari ka Karubumbu mu Murenge wa Gitoki uherereye mu Karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven, yabwiye IGIHE ko uwo muturage yari asanzwe acukura mu birombe by’amabuye y’agaciro biri muri uyu Murenge, bikaba bikekwa ko yishwe na bagenzi bamukubise inkoni nyinshi.

Yagize ati “Ejo twabonye amakuru ava kwa muganga ko hari umuntu ujyanyweyo ushobora kuba yakubiswe, tujyayo. Twamenye ko ashobora kuba yakubiswe n’abacukura amabuye y’agaciro mu birombe biba inaha, twabibwiye inzego z’umutekano ubu zahise zitangiza iperereza.’’

Gitifu Rugengamanzi yavuze ko icyatumye bakeka ko uyu mugabo yishwe n’abacukuraga amabuye y’agaciro ari uko nawe ari ko kazi yakoraga.

Bikekwa ko ashobora kuba yarashyamiranye na bagenzi be bikavamo kumukubita inkoni nyinshi zanateje uru rupfu.

Ati ‘‘Ubutumwa natanga, abantu nibirinde kugirana ubushyamirane ndetse no kurwana kuko bihanwa n’amategeko, kuvutsa ubuzima umuntu ntabwo ari byo, nta nubwo ari ibyo gushyigikira, inzego z’umutekano zirakomeza gukora iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.’’

Umurambo w’uyu mugabo wishwe wajyanywe mu Kigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa