skol
fortebet

Geely yo mu Bushinwa yaguze uruganda rwa Ford rwo muri Espagne

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 07, May 2026

Geely yo mu Bushinwa yaguze uruganda rwa Ford rwo muri Espagne

Sponsored Ad

skol

Uruganda rukora imodoka rwo mu Bushinwa rwitwa Geely rukomeje kwagukira ku Mugabane w’u Burayi rwamaze kugura igice cy’uruganda rwa Ford ruba muri Espagne.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyo muri Espagne cyandika ku bijyanye n’inganda z’imodoka, La Tribuna de Automoción, cyavuze ko Geely yamaze kugura igice kizwi nka “Body 3” cyifashishwaga mu guteranya imodoka.

Ni igice cyacyo giherereye i Valencia muri Espagne ariko ibindi bice bikora indi mirimo byo biracyahari.

Kugura icyo gice cya Ford muri Espagne bibaye mu gihe Geely ikomeje ibiganiro n’izindi nganda zikora imodoka zikomeye ku Isi mu rwego rwo kuzifasha kugira ikoranabuhanga rigezweho mu gukora imodoka, cyane cyane izikoresha amashanyarazi.

Geely ni rwo ruganda rwa kabiri runini mu Bushinwa rukora imodoka nyuma ya BYD, ndetse rumaze imyaka rushora imari mu Burayi binyuze mu kugura imigabane cyangwa kugirana imikoranire n’inganda zikomeye zirimo Volvo Cars na Lotus Cars.

Amakuru avuga ko Geely itagamije gusa kuhakorera imodoka zayo, ahubwo ko hari n’ibiganiro by’uko yajya inahakorera bumwe mu bwoko bw’iza Ford zari zisanzwe zihakorerwa.

Nubwo bimeze gutyo ariko uruganda Ford rwanze kugira byinshi ruvuga kuri ayo makuru.

Abasesenguzi bagaragaza ko uku kwagukira mu Burayi kw’inganda z’Abashinwa gushobora gutuma habaho ihangana rikomeye ku isoko ry’imodoka, cyane cyane iz’amashanyarazi, aho inganda zo mu Burayi zisanzwe zifite izina rikomeye ariko ziri kunyurwaho cyane n’inganda zo mu Bushinwa.

Uruganda rwa Geely mu 2025 rwagurishije imodoka zirenga miliyoni 4,11 ku Isi hose mu 2025 ziganjemo izikoresha amashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa