Gen Maj Muhanguzi wa Uganda yagaragaje ko RDC itakabaye icumbikira abanzi b’u Rwanda
Yanditswe: Friday 20, Feb 2026
Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 y’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen Maj Paul Muhanguzi, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itakabaye icumbikira abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi ibihugu byombi bihuriye mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).
Gen Maj Muhanguzi wari uyoboye itsinda ry’abasirikare ba Uganda bari mu ruzinduko mu Rwanda, yatangiye ubu butumwa mu kigo cya Komisiyo y’igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) giherereye i Mutobo mu karere ka Musanze, ku wa 19 Gashyantare 2026.
Urugendo rw’abasirikare ba Uganda i Mutobo rwari rugamije kumenya no gusobanukirwa gahunda n’ibikorwa bifasha gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, n’abo mu miryango yabo baturutse muri RDC.
Yagize ati "Congo na yo yasabye kujya muri Afurika y’iburasirazuba. Nyuma yo kwinjiramo, ntabwo dukwiye kugira abagizi ba nabi muri Congo. Ntabwo u Rwanda rwagira umwanzi avuye Uganda, nta mwanzi wa Uganda wava mu Rwanda. Ariko rero turashaka na Congo ntikagire abanzi batera Uganda, batera u Rwanda."
Gen Maj Muhanguzi yashimiye abarwanyi ba FDLR bafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda, agaragaza ko abenshi muri bo bagifite imbaraga zo kwifatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.
Ati "Igihugu ntabwo cyubakwa n’umuntu umwe, cyubakwa n’abantu bose. Nanjye rero nkaba nshima Perezida Kagame kuba ashoboye kuyobora u Rwanda, namwe rero mukaba mugeze igihe mukamenya ukuri, mugasubira mu rugo."
Mu Ukwakira 2025, RDRC yagaragaje ko kuva mu 2001, yasubije mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Ariko kandi, ubuhamya bugaragaza ko hari benshi bakiri mu mashyamba ya RDC, cyane cyane abo muri FDLR.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *