skol

Gen Maj Vincent Gatama yatangiye inshingano muri Mozambique

Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025

featured-image

Gen Maj Vincent Gatama yatangiye inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, asimbuye Gen Maj Emmy K. Ruvusha wari umaze umwaka muri izo nshingano.

Gen Maj Vincent Gatama ugiye muri izi nshingano, yayoboraga diviziyo ya kane mu Ngabo z’u Rwanda isanzwe ikorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Ihererekanyabubasha hagati y’aba bombi ryabaye ku wa 10 Ukwakira 2025 ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Muri iki gikorwa, aba bayobozi bashimiye abasirikare n’abapolisi basoje inshingano bari bamazemo umwaka muri Mozambique, ku bw’ubwitange bagaragaje mu mwaka bari bamaze.

Mu gihe bamaze, abasirikare basoje ubutumwa bagize uruhare mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba, babashije kubohora uduce twinshi twari twarigaruriwe n’ibyihebe. Umuhate wabo watumye abaturage benshi bari baravuye mu byabo babasha gusubira mu ngo zabo amahoro.

Izi ngabo kandi zahaye imyitozo ya gisirikare icyiciro cya mbere cy’Ingabo za Mozambique, mu masomo ajyanye no kurwanira ku butaka, banaguye imikoranire n’ingabo za Mozambique n’abandi bashinzwe umutekano, ndetse babasha kubafasha kubaka icyizere mu baturage.

Ubutumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.

Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe kuva mu 2017 aho byishe abaturage 3.000 abandi ibihumbi 800 bava mu bayo.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera mu 2021, zabashije guhashya ibyo byihebe aho mu mpera za 2023 Mozambique yatangaje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hamaze kugaruwamo umutekano abaturage basubira mu byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa