Gen. Makenga yasuye ku ikosi abasirikare ba FARDC bishyikirije M23
Yanditswe: Saturday 15, Feb 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, ku wa Kane yasuye abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gushize bishyikirije uriya mutwe.
Mu mpera za Mutarama 2025 ni bwo aba basirikare bishyikirije M23 bari bahanganye na yo mu mirwano, nyuma yo kubaha igihe ntarengwa cyo kuba bashyize intwaro hasi ubwo yarimo yitegura gufata Umujyi wa Goma.
Kuri ubu aba basirikare bajyanwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, aho batangiye guhererwa imyitozo ya gisirikare mbere yo kwinjizwa mu gisirikare cya M23.
Ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Gén. Makenga yasuye bariya basirikare.
Mu butumwa uyu Jenerali yabahaye, yabateguje ko M23 igiye kubahugura mu rwego rwo kubavanamo “ubugoryi bwose Tshisekedi yabashyizemo”, burimo ivangura, ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.
Yakomeje agira ati: “Mwishyikirije abavandimwe banyu, mufatwa n’abavandimwe banyu b’abanye-Congo. Kubera ko mwaje hano gutyazwa, mukwiye kurangwa n’ikinyabupfura. Nta musirikare udakwiye kurangwa n’ikinyabupfura. Igisirikare cya ARC kirashaka kubohora iki gihugu, kirashaka kubohora abanye-Congo. Turashaka kubatyaza, muzacyinjizwemo kugira ngo mubohore abanye-Congo. Muriteguye?”
Gen Makenga yasabye bariya basirikare kuzakurikira neza abarimu bazabaha imyitozo, kugira ngo bazabashe kwirukana ubutegetsi bwa Tshisekedi no kubaka Igisirikare cy’abanye-Congo bose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *