Gen Mbala wayoboye FARDC azifashishwa mu rubanza rwa Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda
Yanditswe: Saturday 21, Feb 2026
Gen Célestin Mbala Munsense wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2018 kugeza mu 2022, azifashishwa mu rubanza rwa Lt Gen Philemon Yav Irung ushinjwa gukorana na Leta y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabwiye Urukiko Rukuru rw’igisirikare ko mu gihe Lt Gen Yav yayoboraga intara ya gisirikare ya 3, yavuganaga n’abo muri Leta y’u Rwanda kugira ngo atsindishe ingabo zabo.
Lt Gen Yav yahakanye iki kirego, asobanura ko atigeze avugana n’abo muri Leta y’u Rwanda, icyakoze ko yakiriye ubutumwa bwa telefone bwaturutse ku muntu atazi, bushinja FARDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Uyu musirikare yasabye Ubushinjacyaha kwerekana ubutumwa bumushinja kwandikirana n’abo muri Leta y’u Rwanda, ariko bwasubije ko kububona bitabworohera kuko ngo kwinjira muri telefone ye bigoye cyane.
Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwasabye ko urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga, CNC, gushakisa ibiganiro bya telefone Lt Gen Yav ashinjwa n’abo bantu, niba bihari koko.
Lt Gen Yav yibukije urukiko ko Gen Mbala yamubereye umuyobozi, asaba ko yahamagarwa kugira ngo azamutangeho ubuhamya mu iburanisha ritaha rizaba tariki ya 2 Werurwe 2026. Abacamanza bemeye ubwo busabe.
Umunyamategeko wa Lt Gen Yav, Me Parfait Kanyanga, yasobanuriye urukiko ko Gen Mbala azashyira umucyo ku biteye urujijo bikomeje kuvugirwa muri uru rukiko, anagaragaze uko umukiliya we yitwaraga mu gihe yari agikorera igisirikare cy’igihugu.
Lt Gen Yav kandi yasabye ko Lt Gen Constant Ndima wabaye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brig Gen Mwehu Lumbu wabaye Umuvugizi we na Gen Maj Sylvain Ekenge wabaye Umuvugizi w’ingabo z’igihugu bakongera guhamagazwa kugira ngo batange andi makuru mu rukiko.
Lt Gen Ndima, Gen Maj Ekenge na Brig Gen Mwehu bari babwiye urukiko ko Lt Gen Yav yohererejwe ubutumwa bwa telefone n’uwo muri Leta y’u Rwanda, ariko babajijwe niba barabubonye, barabihakana. Bananyuranyije ku wo bavuga ko yabwohereje.
Muri Nzeri 2022 ni bwo Lt Gen Yav yatawe muri yombi, nyuma y’aho ingabo za RDC zambuwe ibice byinshi n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari ya Rutshuru, birimo umujyi wa Bunagana. Urubanza rwe rwatangiye muri Mutarama 2026.
Gen Philemon Yav Irung ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu
Gen Célestin Mbala Munsense azatanga ubuhamya mu rubanza rwa Yav tariki ya 2 Werurwe 2026


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *