skol
fortebet

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Yanditswe: Thursday 29, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo bo muri Afurika iri kubera muri Kenya kuva ku wa 29 Gicurasi 2025.

Sponsored Ad

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Dr. William Samoei Ruto wa Kenya, yitabiriwe n’abagaba bakuru bo mu bihugu 38 ndetse n’abasirikare bakuru bayobora ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika.

Perezida Ruto yagaragaje iyi nama ari ikimenyetso cy’ubushake ibihugu bya Afurika bifite bwo kwifatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye mu rwego rw’umutekano.

Ati “Iyo igihugu cyangwa akarere bicitse intege, ingaruka zambukiranya imipaka, bigahungabanya imibereho, ubukungu ndetse n’ubundi buryo bw’iterambere. Umutekano nyakuri muri Afurika ukwiye kuba mu migambi y’umugabane kandi ukagerwaho binyuze mu bufatanye.”

Umuyobozi w’ingabo za Amerika zikorera muri Afurika, Gen Michael Langley yagaragaje ko umuco w’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gukemura ibibangamiye umutekano ukwiye gukomeza.

Ati “Ni ngombwa gukomeza uwo muco, hagashimangirwa akamaro ka gahunda iyobowe na Afurika yo guhangana n’ibibangamiye umutekano bihuriweho.”

Inama y’abagaba bakuru b’ingabo zo muri Afurika yatangijwe na Amerika mu 2017. Ni ubwa kabiri ibereye kuri uyu mugabane kuko iya mbere yabereye muri Botswana muri Kamena 2024.

Iyi nama yitabiriwe n’abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu 38 bya Afurika Abasirikare bakuru bayobora ingabo za Amerika zikorera muri Afurika bitabiriye iyi nama Perezida Ruto yagaragaje ko ioihugu bya Afurika bikwiye kwifatanya mu gukemura ibibangamiye umutekano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa