Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ashaka ko imodoka ya Rolls Royce Cullinan ya Anita Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, igurishwa muri cyamunara, amafaranga bakayasubiza leta.
Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 19 Gicurasi 2026, yavuze ko iyi modoka ifite agaciro k’ibihumbi 400$ ndetse ikaba iri mu byatumye uyu mugore atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa, izagurishwa.
Ati “Twafashe ya Rolls-Royce, ubu iri mu maboko yacu. Dushobora kuyishyira muri cyamunara amafaranga avuyemo agasubira gufasha leta.”
Tariki ya 16 Gicurasi 2026, urugo rwa Among rwatangiye gusakwa nyuma y’igihe gito arangije manda ya mbere nka Perezida w’Inteko, aho yanasabwe guhagarika gahunda yari afite yo kwiyamamariza manda ya kabiri.
Ku wa 17 Gicurasi, Among yemeje ko atazongera guhatanira uyu mwanya kandi ko azakomeza gukorana n’abari mu iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku nkomoko y’umutungo we.
Ku wa 18 Gicurasi, inzego z’umutekano zafashe imodoka za Anita Among zirimo n’iyi Rolls Royce.
Ubwo byamenyekanaga ko Among yaguze iyi modoka byakuruye induru kubera agaciro ifite. Abanya-Uganda benshi bagaragaje ko batumva aho umukozi wa leta akura amafaranga yo kugura imodoka nk’iyi.
Gen Muhoozi yavuze ko nubwo ari Umugaba Mukuru w’Ingabo ndetse n’umuhungu wa Perezida ataragenda mu modoka nk’iyi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *